Ikinyamakuru “the chronicles” cya Kayumba cyahagaritse imirimo yacyo

8,783
Kwibuka30

Nyuma y’aho Dr KAYUMBA Christopher washinze ikinyamakuru the chronicles afunze, icyo kinyamakuru nacyo ubu cyabaye gihagaritse ibikorwa

Kuri uyu wa kane nibwo ubuyobozi bw’ikinyamakuru the chronicles cyatangaje ku mugaragaro ko cyabaye gihagaritse imirimo yo gutangaza amakuru mu gihe kitazwi, icyo kinyamakuru cyari kimaze iminsi ubona kitari gukora neza nyuma yaho umuyobozi wacyo akaba yari akibereye n’umwanditsi mukuru Dr Christooher Kayumba atawe muri yombi azira ibyaha birimo gusinda no kwiyandarika ku karubanda.

Kwibuka30

Dr kayumba amaze igihe afungiye muri gereza ya Mageragere

The chronicles cyatangiye kwandika no gusohora inkuru mu rurimi rw’icyongereza mu mwaka wa 2009, ariko nyuma y’igihe guhagarara, cyongera kugaruka gikorera kuri murandasi.

Dr KAYUMBA wari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru yagiye yumvikana kenshi avuga amagambo akakaye ku miyoborere y’igihugu n’imikorere kubwe yitaga idahwitse ya zimwe mu nzego z’igihugu harimo na polisi y’igihugu, urwego yakomeje kunenga cyane ko rudakora ibyo rubanda ruba rubatezeho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.