Musanze: Hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’itsinda ry’abagore ribambura utwabo ku ngufu.

6,494

Mu gasentera ka Kabaya ko mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, haravugwa itsinda ry’abakobwa ritega abahisi n’abagenzi rikabambura, bamwe mu babivugwaho barabihakana icyakora bakemera ko baba ku muhanda.

Abatuye muri iyi santere ya Kabaya iherereye mu rugabano rw’Utugari twa Kigombe na Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko barembejwe n’itsinda ry’abakobwa babategera mu nzira rikabashyira mu munigo ubundi rikabambura ibyo bafite.

Bavuga ko urengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) adashobora kunyura muri iyi santere.

Umwe yagize ati “Ni ibintu byeze, abakobwa b’inaha ni abatezi ba kaci.”

Undi ati “Niba ari ukubera uburaya simbi, ni ikibazo gikomeye ahubwo muzatuvuganire, ubundi se hari umwana w’umukobwa wakagombye kwiba!”

Abo baturage bakomeza bagaragaza ko babona Leta ikwiye kubafasha ikajyana abo bakobwa mu bigo ngororamuco ndetse ikabafasha kubona icyo bakora.

Umuturage ati “Ni ukubashakira imyuga bakabajyana bakazaza barahindutse kubera ko nk’ubu biriwe mu muhanda nta kazi bafite.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabaya na we avuga ko iri tsinda ry’aba bakobwa ari ryo ryambura abaturage ndetse akongeraho ko na bo nk’ubuyobozi bw’Umudugudu bananiwe kurandura iki kibazo.

Yagize ati “Twarananiwe, ntacyo nakubeshya twarananiwe. Ni abantu bashikuza amatelefone bashikuza ibintu byose, nta muturage utazi imyifatire y’aba bantu.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10, ubwo yari mu muhanda yahuye n’abakobwa bane bari mu batungwa agatoki n’abaturage ko ari bo babatera catch ariko bo babitera utwatsi gusa bemera ko baje mu muhanda kuko ubuzima bubagoye.

Ni abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 na 16 banavuga ko bamaze kwangirika ku buryo batabasha gusubira ku ishuri.

Umwe yagize ati “Ubu murabona nafata umuntu w’umugabo nkamutangira, ubu naba nimereye gutya nkaza kurwana?”

Icyakora aba bana bavuga ko nta babyeyi bafite kandi ko bashatse ubuzima bakabubura bagahitamo kuza kuba ku muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier auvuga ko ikibazo cy’aba bana gifitanye isano n’ibibazo biri mu miryango ariko ko ubuyobozi butavuga ko bwananiwe kugikemura ari na yo mpamvu bagiye kugikemura ku bufatanye n’izindi nzego.

Yagize ati “Ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa n’inzego za Leta ntitwavuga ngo umwana yaratunaniye ahubwo twareba uburyo bushoboka bwose bagasubizwa mu mashuri, abadashoboye kwiga amasomo asanzwe bakiga imyuga.”

Uyu muyobozi avuga ko gusubiza aba bana mu mashuri bizanatuma aba bana bahabwa indangagaciro zikwiye Umunyarwanda ku buryo n’iyi myifatire bavugwaho yabavamo burundu.

Comments are closed.