MUSANZE: Umugabo n’umugore baguwe gitumo barimo kubaga ihene bibye umugabo amaguru ayabangira ingata!

20,242
Biravugwa ko izi nyama ngo bari kuzigemura ahandi hantu abacuruza inyama bakazibagurira
Byabereye mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze

Mu rukerera rwejo ku itariki 19 Kamena 2020 umugore n’umugabo bakekwaho kwiba ihene 2, babaguye gitumo hafatwa umugore n’uwari waje kubafasha kuyibaga, umugabo aratoroka amaguru ayabangira ingata.

Byabereye mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, uwo mugore hamwe n’uwari waje kubafasha kubaga izo hene uko ari 2 bakaba bamaze gushyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) , nk’uko byabwiwe itangaza makuru rya Kigali Today dukesha iyi nkuru n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine.

Yagize ati “Ihene zibwe saa cyenda n’igice zo mu rukerera, mu mudugudu wa Kiryi ku mugore witwa Kanyamibwa Immaculée urwariye mu bitaro. Mu rugo hari umuhungu we w’umusore n’umushyitsi wabasuye. Ku mikorere n’imikoranire dusanganwe y’abayobozi banjye, twahise duhana amakuru tuvuga ko aho babona izo hene bahita baduha amakuru.”

Uwo muyobozi yavuze ko saa tatu n’igice, ushinzwe umutekano mu mudugudu witwa Kavumu yamuhamagaye amubwira ko abonye hari abantu bari kubaga ihene kandi badasanzwe babaga, ahita yoherezayo abashinzwe umutekano mu mudugudu no mu kagari babagwa gitumo.

Ati “Mu kubagwa gitumo umugabo yahise yiruka aratoroka, bafata umugore n’undi muntu wari waje kubafasha bari kubaga ayo matungo, umugore we yarimo ajya kuzibika bategereje kuzigemura aho basanzwe bazijyana”.

Uwo muyobozi avuga ko muri urwo rugo, umugore n’umugabo we basanzwe bavugwaho ubujura, bakaba ngo bambara neza mu rwego rwo kwiyoberanya.

Uwo mugore n’umugabo wari waje kubafasha kubaga iyo hene, ubu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Muhoza, mu gihe umugabo we yatorotse akaba agishakishwa n’inze z’umutekano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.