Musanze:Abadepite bagize impungenge ku buryo bwo kwirinda COVID-19 basanze mu bigo by’amashuri kuko budahagije!

5,558
Kwibuka30

Nyuma y’uko amashuri yo ngeye gufungerwa yari yarahagaritswe ni icyorezo cya Covid-19, Abadepite bagize impungenge ku buryo bwo kwirinda COVID-19 basanze mu bigo binyuranye by’amashuri yo mu Murenge wa Gacaca mu Karere a Musanze, nyuma yo kubona ko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo atari kubahirizwa uko bikwiye.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bari ku girira mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuva tariki 02 Ugushyingo 2020, aho mu bigamijwe harimo no kureba ubwitabire bw’abana mu itangira ry’amashuri, n’uburyo hirindwa icyorezo cya COVID-19 mu banyeshuri.

Abadepite basabye abanyeshuri n

Ubwo itsinda riri mu Karere ka Musanze rigizwe na Hon Murekatete Marie Thérèse, Hon Nirere Marie Thérèse na Hon Mpembyemungu Winifrida, ryasuraga Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, basanze hakiri icyuho gikomeye mu kurinda abana kwandura COVID-19.

Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy
Kwibuka30

Imbogamizi basanzwe mu bigo binyuranye by’amashuri yo muri uwo murenge, harimo kutagira ibikoresho bya ngombwa byifashishwa mu kwirinda COVID-19, ari byo icyumba gitunganyije cy’umurwayi, ubukarabiro no kuba amashuri atagira amazi, n’ibyumba bidahagije bizakira abana ku itariki 23 Ugushyingo, ubwo bazaba bamaze kwiyongera.

Ubwo abo Badepite basuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Rungu, basanze mu kigo higa abanyeshuri 185 ku banyeshuri 288 biga muri icyo kigo, banenga ubuyobozi bw’icyo kigo bwagaragaje ko butita ku kibazo cy’imyigire y’abana, dore ko ubwo buyobozi bwayobewe umubare w’abana baje kwiga uwo munsi, biba ngombwa ko Abadepite bajya mu mashuri kubibarira mu rwego rwo kumenya abitabiriye amasomo.

Ubwo buyobozi kandi bwakomeje gutungwa agatoki ku burangare mu ngamba zo kwirinda COVID-19, aho butigeze bugaragariza inzego zo hejuru ko hakenewe ibyumba by’amashuri, Abadepite bagira impungenge ko abanyeshuri bazaba benshi mu ishuri ntihirindwe COVID-19 uko bikwiye mu gihe bose bazaba batangiye ku itariki 23 Ugushyingo bakaba bakomeza kwicara ari bane ku ntebe nk’uko byahoze, mu gihe ubu bicaye ari babiri ku ntebe.

Hagaragaye n’ikibazo cyo kuba hatarateguwe icyumba cy’umuntu waba agaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, mu gihe hari ibyumba by’amashuri bifunze kuko abanyeshuri bose bataratangira, ndetse haboneka n’ikibazo cyo kutagira ubukarabiro bwiza ndetse no kuba ikigo kitagira amazi aho bakoresha ay’imvura, ibyo bikaba byateza ikibazo cyo kwandura COVID-19 mu buryo bwihuse.

Ibyo bibazo byateye Abadepite impungenge, batekereza no kuba icyo kigo cyaba gifunze, mu gihe mu munsi umwe gusa baba badakosoye ayo makosa.

Ibyo bibazo kandi babisanze no mu yandi mashuri anyuranye aho ku ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Shashi, na none bahasanze ibibazo binyuranye bikomeje kuba inzitizi mu kwirinda icyo cyorezo, aho batagira icyumba cyagenewe ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19, ntibagire ubukarabiro buhagije ndetse bigaragara ko ikigo kitagira amazi, aho bifashisha ayo bakura mu bishanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.