Papa Francis yaraye ajyanywe mu bitaro, bituma hari zimwe muri gahunda ze zisubikwa

2,934
Kwibuka30

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis umaze kugeza ku myaka 86 y’amavuko, yaraye mu bitaro kubera ibibazo yasanganywe mu myanya y’ubuhumekero nk’uko byemejwe na Vatican. 

Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) byatangaje ko Papa Francis akomeza guhabwa ubuvuzi kuri uyu wa Kane, bityo abo yagombaga kwakira n’ibyo yari gukora bikaba byasubitswe.

Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni, yavuze ko ku wa Gatatu ari bwo Papa Francis yakiriwe mu Bitaro bya Gemelli biherereye i Roma kugira ngo asuzumwe ariko akaba yatanze itangazo rishimangira ko amaze iminsi ataka ibibazo mu myanya y’ubuhumekero. 

Nyuma yo gufatirwa ibizamini, byagaragaye ko afite ‘infection’ mu myanya y’ubuhumekero itari COVID-19, bikaba bisaba ko amara iminsi mike mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye. 

Kwibuka30

Hari amakuru avuga ko gahunda za Papa z’uyu munsi zose zahagaritswe, bikaba byatumye n’abanyamakuru benshi bajya kurara hanze y’ibitaro arwariyemo.

Ubwo burwayi buje nyuma y’ibyumweru bike Papa Francis yizihije isabukuru y’imyaka 10 ahawe iyo nshingano yo kuba Umushumba wa Kikiziya Gatolika ku Isi, aho yasimbuye Papa Benedigito wa VXI weguye na we abitewe n’ibibazo by’uburwayi.  

Ni ibibazo bivutse kandi mu gihe abakirisitu Gatolika ku Isi yose binjiye mu cyumweru cy’Igisibo kibanziriza Umunsi Mukuru wa Pasika.

Guhera mu mwaka ushize, byavugwaga ko Papa Francis afite ububabare bwo mu mavi buhoraho bwamusabaga kugendera mu kagare.

Isubikwa ry’urugendo rwe rw’Afurika mu mwaka ushize hamwe n’izindi gahunda yagombaga gukorera i Vatican biri mu byatumye hibazwa byinshi ku buzima bwe. 

Muri Nyakanga 2022 ni bwo yamenyesheje itangazamakuru ko akeneye kugenza gake kugira ngo ubuzima bwe burusheho kumera neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.