Nyamasheke: Babiri bagwiriwe n’umukingo barapfa, abandi 8 barakomereka cyane

3,256
Kwibuka30

Abantu babiri bo mu Karere ka Nyamasheke bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’umukingo ubwo bari mu kazi mu miririmo yo kubaka urwibutso rwa Rwamatamu.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Gihombo w’Akarere ka Nyamasheke ku wa 2 Ukwakira 2023, saa tatu n’igice.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakomeretse bose bamaze kugezwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Kwibuka30

Ati:“Umukingo wagwiriye abantu 10 bari bari kubaka urukuta rw’amabuye, babiri bahise bitaba Imana. Umunani bakomeretse twabajyanye ku bitaro bya Kibogora bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Visi Meya Mukankusi avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko imvura imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bwarasomye noneho abakozi bashoramo ibikoresho batangiye gukora ubutaka bugahita bumanuka.

Ati:“Ntabwo twavuga ko bakomeretse bikomeye kubera ko bose bari kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora, Nta weukeneye kujyanwa ku bitaro byisumbuye kuko uburyo bakomeretsemo ibitaro biri kubafasha kandi byamaze kugenda neza”.

Abitabye Imana ni Ndahimana Jonathan w’imyaka 57 na Bizimana Samuel w’imyaka 18.

Leave A Reply

Your email address will not be published.