Polisi yafashe bane bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

3,739
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafatiye mu Karere ka Rwamagana n’aka Huye, abagabo bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwigana no gukwirakwiza amafaranga.

Umwe muri bo ufite imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira, afite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 25 naho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira, mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana hafatirwa umugabo w’imyaka 42 na bagenzi be babiri bari bafite amafaranga ibihumbi 5 by’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abacuruzi nyuma y’uko bagenzuye bagasanga bishyuwe amafaranga y’amiganano.

Yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira, nibwo Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi wo mu murenge wa Muyumbu, ko abagabo batatu bamusanze muri butike baje guhaha, mu kumwishyura bakamuha inoti y’ibihumbi bitanu yagenzuye neza agasanga ni amiganano. Abapolisi bahageze bamuta muri yombi.” 

Biyemereye ko biriya bikorwa byo  gukwirakwiza amafaranga y’amiganano babimazemo iminsi ko n’ubundi bari bamaze igihe gito bavuye mu karere ka Gasabo bamaze gutuburira abandi bacuruzi.

Ni mu gihe undi mugabo yafatiwe mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo ku cyumweru, agiye kubitsa ibihumbi 25Frw, ku mukozi utanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Kwibuka30

Ati: “Uwo mukozi amaze kwakira ayo mafaranga yabanje kuyabara, abonamo inoti zamuteye amakenga, ashishoje neza asanga ari amahimbano, atanga amakuru ku nzego z’umutekano, niko guhita bamufata.” 

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, anakangurira n’abandi kujya bashishoza igihe bahawe inoti cyane cyane izikiri nshyashya. 

Yibukije abagifite ingeso mbi yo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano kubicikaho kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yavuze ati: ”Abantu nk’aba bumva ko bazajya batungwa no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ntabwo bizabahira. Bamenye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kubera ubufatanye n’abaturage bafatwa ku buryo bworoshye, turanashimira abakomeje kutugaragariza ubufatanye mu kurwanya ibyaha nka biriya ndetse n’ibindi byose.”

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Leave A Reply

Your email address will not be published.