Nyanza: Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byizihije ibirori byo kwakira abakozi bashya.

10,407
Kwibuka30

Ibyishimo byari byinshi mu birori byo kwakira abakozi bashya mu bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 nibwo abakozi bose b’ibitaro by’Akarere ka Nyanza n’abandi batumirwa batandukanye bahuriye mu nzu mberabyombi ya Free Motel yo mu karere ka Nyanza, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza umwaka wa 2019 no kwifurizanya umwaka mushya wa 2020, muri ibyo birori kandi hari hateganyijwe no kwakira abakozi bashya b’ibitaro harimo n’umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr TUMUSIME, umuyobozi mushya w’ibi bitaro by’i Nyanza wasimbuye Dr PASCAL Ngiruwonsanga.

Umunyamakuru wa “indorerwamo.com” wari uri muri ibyo birori, yegereye bamwe mu bakozi b’ibitaro ashaka gutohoza iby’ayo makuru neza, bamubwira ko ibirori byagenze neza muri rusange, dore ko byari byabanjirijwe n’imikino y’umupira w’amaguru n’uw’amaboko, kandi muri ibyo birori havuzwe ijambo ryo kwakira umuyobozi w’ibitaro n’abandi bakozi bashya b’ibitaro, ndetse abari bahateraniye bose bumvise ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA ERASME akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Aho yibukije abakozi b’ibitaro muri rusange gukomeza umuco wo kwakira neza ababagana, no gukora akazi kabo kinyamwuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Erasme NTAZINDA yasabye abakozi bashya gukorana umurava bakanatanga service nziza ku bagana ibitaro by’Akarere(photo archive: indorerwamo.com)
Kwibuka30

Ibirori byashojwe n’umudiho w’abakozi bashya n’abasanzwe.

Ibitaro by’Akarere ka Nyanza biherereye rwagati mu mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, byagiye bivugwaho gutanga serivisi itanogeye abayigana, ariko kuri ubu iravugwaho umwihariko wo gutanga servise inongeye abarwayi. Ibyo bitaro byakira abarwayi bagera ku 1500 ku munsi baturutse mu duce dutandukanye two muri ako Karere.

Cassien INTUNGANE

indorerwamo.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.