Nyuma ya Mukura, MASITA yemeye kwambika na Kiyovu Sport mu myaka ine yose

8,277
Kwibuka30

Uruganda rwa MASITA rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Kiyovu azamara imyaka ine yose runo ruganda rwambika Abayovu.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa kane w’iki cyumweru turi kurangiza, ku ruhande rwa Kiyovu Sport, ikipe yari ihagarariwe na president wayo Juveneal Mvukiyehe mu gihe ku ruhande rw’uru ruganda ruzwiho gukora no gucuruza imyenda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi warwo akorerwa ku kicaro cy’urwo ruganda giherereye ku mugabane w’Uburayi.

Ano masezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine, nk’uko Bwana Juvenal yabidutangarije, gusa yirinze kuvuga byinshi kuri aya masezerano avuga ko nagera i Kigali azabivuga birambuye.

Kwibuka30

Usibye ikipe ya Kiyovu sport igiye kujya yambikwa na Masita, runo ruganda kandi rufitanye amasezerano n’ikipe ya Mukura Vs aho rwemeye kujya rwambika ino kipe iherereye mu mujyi wa Huye

Ikipe ya Kiyovu sport imaze ifite ibibazo by’ubushobozi, ndetse kuri ubu haravugwa ko hari bamwe mu bakinnyi bayo ba mwamba bamaze gushyikiriza amabaruwa yabo ubuyobozi bavuga ko mu gihe batakwishyurwa amafranga y’imishahara y’amezi ane ikipe ibarimo, bazahita basesa amasezerano bakajya gushakishiriza ahandi.

Andi makuru avugwa ku ikipe ya Kiyovu sports na none ni uko umutoza wayo KAREKEZI Olivier uherutse kujya I Burayi ashobora nawe kutagaruka gutoza iyi kipe kubera ibibazo by’amikoro n’ubwumvikane buke buri muri iyi kipe y’urucaca.

Leave A Reply

Your email address will not be published.