Amarangamutima ya Leta y’u Rwanda nyuma ya raporo y’Ubufaransa kuri genocide

7,048
Kwibuka30
Génocide des Tutsi du Rwanda : la France a des « responsabilités  accablantes » selon un rapport

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo Duclert, igaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye mu 1990 kugeza mu 1994.

Iyo raporo y’amapaji agera ku 1,200 yashyikirijwe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

Hashize imyaka ibiri, Perezida Macron ashinze impuguke mu by’amateka 15 zirangajwe imbere na Vincent Duclert, kugenzurana ubushishozi inyandiko zishyinguwe zose zivuga ku Rwanda no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.

Intego nyamukuru yari iyo kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakorwa reporo yumvikana ku bibazo by’amateka byagiye binagira ingruka ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu mu myaka irenga 25.

Iyo raporo yagaragaje ko u Bufarnsa bwagize uruhare rukomeye kandi rubabaje mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishimangira ko Paris yari ishumikanye cyane n’u Rwanda guhera mu myaka 1990 ndetse ikorana cyane n’ubutegetsi bwimikaga ivangura rishingiye ku gushyira imbere Umuhutu no kwanga Umututsi aho ava akagera hose.

Ni raporo ihamya ko u Bufaransa bwishoye cyane mu gufasha Leta yashishikarizaga rubanda gukora ubwicanyi bushingiye ku ivangura ry’amoko, ikagaragaza ko u Bufaransa bwakomeje kwigira impumyi mu bikorwa byagaragazaga ko ari umuteguro wa Jenoside.

Ubwo bufatanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, ngo bwabaga bushinze imizi ku bushake bw’uwari Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ndetse na Perezidansi ya Repubulika.

Uwari Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, yatunzwe agatoki nk’umwe mu bayobobi babaga bazi ibibera mu Rwanda, n’imigambi yose Leta yabaga ifite ayizi.

Kwibuka30

Hagaragajwe ko hari gihamya zifatika zerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari ukomeye cyane, ushingiye ku bantu babiri mu buryo butaaziguye ari bo Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand na Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Raporo yahishuye ko icyo gihe u Bufaransa bwakomeje gushimangira ibibazo by’amoko mu mubano bwagiranye n’u Rwanda icyo gihe, cyane ko na bwo bwabonaga FPR-Inkotanyi nk’inyeshyamba z’imvamahanga, abayibarizwamo bakitwa “Abatutsi b’Abagande”, “ishyaka ry’abanyamahanga bavuga Icyongereza”, mu gihe bwitaga Guverinoma ya Kigali yakoreshaga cyane ururimi rw’Igifaransa, ubuyobozi butanga icyizere kandi burangwa na Demokarasi.

Raporo yanenze cyane uburyo u Bufaransa bwoherereje intwaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside. Ariko mu nyandiko zishyinguwe, ngo nta n’imwe igaragaza neza uko izo ntwaro zatanzwemo.

Perezida Macron, uyu munsi yashimiye iri tsinda ryakoze akazi gakomeye mu kugerageza gutanga ishusho ya nyayo y’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera mu mwaka wa 2017 na yo yatangiye gukusanya amakuru n’ibihamya byashyizwe muri raporo, byitezwe ko izunganira ndetse ikuzuriza iyakozwe n’itsinda rya Duclert, ikaba izajya hanze mu byumweru bike biri imbere.

Ku rundi ruhande u Bufaransa bubona uruhare mu byabaye muri Jenoside ariko ngo nta bufatanyacyaha bwigeze buhaba. Perezidansi y’u Bufaransa yavuze ko nubwo raporo yagarutse ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko itagaragaje niba hari ubufatanyacyaha n’iyinjiracyaha byakozwe ku bushake.

Ivuga ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare rwa Politiki, urujyanye n’imikorere y’inzego ndetse no gutanga ubumenyi, byatewe n’uko ishobora kuba itarasobanukiwe neza ko ibyabaga muri icyo gihe byari kuzavamo Jenoside.

Perezidansi y’u Bufaransa ishimangira ko ku ngingo ijyanye no kuba u Bufaransa bwarabaye umufatanyacyaha n’abajenosideri, ngo mu madosiye yasuzumwe nta n’imwe yigeze ibishimangira, ndetse ko n’ibibazo bijyanye na Opération Turquoise bitandukanye n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byitezwe ko raporo yakozwe n’u Rwanda izaba igaragaza umucyo ku bufatanyacyaha bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo Opération Turquoise na yo yabaye intandaro yo gukomeza Jenoside mu Majyepfo y’u Rwanda mu gihe jenoside yakorerwaga abantutsi muri Mata umwaka w’i 1994

Discredited everywhere, they seek solace in celebrating Turquoise | The New  Times | Rwanda
Leave A Reply

Your email address will not be published.