Nyuma y’amezi 6 gusa bongeye gusubirana, Kadjala yongeye atandukana na Harmonize

7,120
Kwibuka30

Nyuma yo guhindura ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga byavugaga ko ari umujyanama wa Harmonize, Frida Kajala Masanja aricuza kuba yarasubiye mu rukundo n’umuhanzi Harmonize.

Ibi yabitangarije mu butumwa bwuje agahinda no kwicuza yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022.

Uyu mubyeyi wa Paula Kajala yasibye amafoto yose amugaragaza ari kumwe na Harmonize . Yavuze ko yababajwe no kongera gusubira mu rukundo n’umusore batandukanye.

Kajala yanditse agira ati “Njye nk’umugore n’umuntu naremewe gukunda no kubabarira, ariko ubu nkwiriye gusekwa, gushinyagurirwa no gusuzugurwa.”

Uyu mugore uvuga ko yakoze amakosa akomeye yakomeje agira ati “Nakoshereje umuryango wanjye, barumuna banjye, n’inshuti zanjye, burya ikosa ritihanganirwa ni ugusubiramo amakosa wigeze gukora.”

Kwibuka30

Kajala wari umaranye amezi atandatu na Harmonize, avuga ko ubu yamaze kubabarira uwo bakundanaga.

Bwa mbere aba bombi batandukana mu 2021 bari bamaranye amezi abiri, ibi byari biturutse ku myitwarire ya Harmonize wari utangiye gutereta umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Paula.

Nyuma y’igihe gito Harmonize yacuditse n’umukobwa wo muri Australia witwa Briana Jai ariko na we baza gutandukana muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’amezi 6.

Nyuma yo gutakamba cyane asaba imbabazi uyu muhanzi yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published.