Uburundi burabeshyuza amakuru avuga ko butera inkunga umutwe wa FDLR Nyatura

3,348

Ingabo z’u Burundi zateye utwatsi ibikorwa byo gutoza no guha ubundi bufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, irimo FDLR na Nyatura, zivuga ko ziri gushyira mu bikorwa ibikubiye mu butumwa zahawe bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru byamaze kuba agatereranzamba kuva mu myaka myinshi ishize.

Mu minsi ishize abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bafashe umwanzuro wo koherezayo ingabo z’akarere (EACRF) ngo zijye kugarura amahoro, ndetse zigabanywa uduce zigomba gukoreramo mu gihe hashakishwa uko ibiganiro byatangira hagati y’impande zihanganye.

Batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi ni zo ku ikubitiro zageze muri Kivu y’Amajyepfo tariki ya 15 Kanama 2022, zigiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, naho batayo ya gatatu yageze muri Kivu y’Amajyaruguru hagati y’amatariki ya 5 na 16 Werurwe 2023.

Tariki ya 10 Gicurasi 2023 Perezida Antoine Tshisekedi ubwo yari i Gaborone muri Botwana yumvikanye yikoma ingabo za EAC, avuga ko nizikomeza kuba ku butaka bw’igihugu cye zitarwanya M23, muri Kamena 2023 zizahambirizwa riva zigasubira mu bihugu zaturutsemo.

Yavuze ko bagiye gusuzuma ibijyanye n’impamvu zatumye ingabo za EAC zijya muri RDC, kuko basanga bitubahirizwa, kuko ngo mu bice bimwe usanga izi ngabo za EAC zifasha M23 aho kuyirwanya.

Aha yavuze ko icyemezo cyo kwirukana ingabo za EAC kitareba ingabo z’u Burundi ziri muri ubu butumwa, abasesenguzi bakemeza ko ari uko zo zikora ibyo Leta ya RDC ishaka aho gukora ibyanditse mu butumwa bwazijyanye.

Umwe mu basesenguzi mu bya Politiki yagize ati “Abaje muri Kivu y’Amajyaruguru, bari muri Teritwari ya Masisi kuva ahitwa i Karuba kugenda ukagera i Mweso, na bo uyu munsi ibigwi bafite ni ugutoza FDLR, Nyatura, no kubaha intwaro, no gukorana na bo. Ni yo mpamvu Perezida Tshisekedi yavuze i Gaborone ngo ’ntabwo ibyo mvuga bireba ingabo z’u Burundi’’ Nyamara izo ngabo z’u Burundi ziri mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi Colonel Biyereke Floribert yatangaje ko ibyo ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru bikubiye mu nshingano zahawe, kandi bikurikije amategeko.

Itangazo Minisiteri y’Ingabo mu Burundi yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, ritera utwatsi ibyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no kuyiha ibikoresho, ndetse ngo ibyavuzwe ni igitutsi gikomeye.

Rigira riti “Nubwo abasirikare b’Abarundi bashyira imbaraga zidasanzwe mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birababaje kumva abantu bamwe bagamije kuyobya abantu, bifatira ku gahanga ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru bazishinja ibintu bidafite ishingiro, bakavuga ko izo ngabo zicuditse n’imitwe yitwaje intwaro, ko ziyitoza kurwana, zikayiha n’intwaro.”

“Ibyo binyoma ni igitutsi gikomeye ku ngabo z’u Burundi bisanzwe bizwi ko aho zoherejwe zikora neza ibyo zishinzwe. Minisiteri y’Ingabo mu Burundi ibeshyuje yivuye inyuma ayo magambo mabi itazi icyo agamije. Abasirikare b’Abarundi ntibigeze bakorana n’umutwe n’umwe witwaje intwaro kandi ntibarota babikora.”

Imitwe yitwaje intwaro abasesenguzi bashinja ingabo z’u Burundi gutoza no gutera inkunga ni ibarizwa mu ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS-FPP/AP/KABIDO ari na ryo ryari rihanganye cyane na M23 mu ntambara imaze igihe yubuye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu bihe bitandukanye Leta ya Congo yagiye itera icyuhagiro FDLR ivuga ko ari umutwe udafite icyo utwaye, ndetse benshi mu barwanyi bayo bari mu ngabo za FARDC.

Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigaragaza ko ibikorwa byo gucunga umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru zibikora zifatanyije n’ingabo za FARDC.

Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ziri muri RDC zavuye mu bihugu by’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, zagabanyijwe ibice M23 yagiye itanga ku bushake mu nzira yo gushyira intwaro hasi no kwitegura kwicara ku meza y’ibiganiro na Leta ya Kinshasa.

Muri iyo gahunda, Ingabo z’u Burundi zahawe kugenzura ibice bya Sake, Mushaki, Karuba na Kilorirwe na Kitchanga.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.