Teta Sandra yatashye mu Rwanda n’ubwo umugabo we yavugaga ko atabaho batari kumwe

9,880
Kwibuka30

Miss Teta Sandra wari umaze iminsi avugwa ko yahohotewe bikomeye n’umugabo we, kera kabaye yaje mu Rwanda nyuma y’aho bivuzwe ko ababyeyi bagiye kumureba aho yari asanzwe aba mu gihugu cy’Ubugande.

Miss Teta Sandra umugore w’umuhanzi Weasal wo mu gihugu cya Uganda biravugwa ko kuri ubu yaba yaraye mu Rwanda nyuma y’uko ababyeyi be ndetse na Ambassade y’u Rwanda muri Uganda batabaye uno mugore uno mugore byavugwaga ko yari amaze iminsi ahohoterwa n’umugabo we.

Amakuru yizewe twahawe n’umwe mu bo muryango we, aravuga ko uno mugore yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu taliki ya 10/09/2022 ku mbaraga z’ababyeyi be ndetse na ambassade y’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Kwibuka30

Uwaduhaye ayo makuru yagize ati:”Muzehe [Ise wa TETA]yagiye Kampala aricyo kimujyanye nyuma yo kubona amafoto agaragaza uburyo Sandra yahohotrwaga n’umugabo, muzehe yavuganye na Teta amusaba gutaha, undi ntiyari kubyanga kuko nawe yabishakaga

Ibi bije nyuma gato y’aho umugabo wa Teta Bwana Weasal mu bwishongozi bwinshi abwiye itangazamakuru ko Teta adashobora kubaho ukubiri nawe.

Mu minsi mike ishize nibwo amafoto yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga ibikomere uwo mugore yatewe n’umugabo n’ubwo bwose we yaje kwandika abeshyuza amakuru yo gukubitwa n’umugabo we, ahubwo akavuga ko ari abajura bamuteze ninjoro baramukubita ndetse bamwambura ibyo yari afite.

Comments are closed.