Prezida Kagame yagize icyo avuga ku rupfu rwa Idris Deby waraye apfuye

5,666

Prezida Kagame yihanganishije igihugu cya Tchad giherutse gupfusha prezida ku munsi w’ejo.

Ku munsi w’ejo kuwa mbere nibwo inkuru y’urupfu rwa Prezida Idris Deby Itno wayoboraga igihugu cya Tchad. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Gisirikare muri icyo gihugu, yavuze ko Prezida Idris Deby Itno yahitanywe n’ibikomere yagiriye ku rugamba mu munsi ishize.

Nyuma y’urufu rwa Idriss Itno Deby, benshi mu bakuru b’ibihugu bagiye bagiye batambutsa ubutumwa bwo kwihanganisha igihugu cya Tchad ndetse n’umuryango we by’umwihariko, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Prezida wa Repubulika y’u Rwanda yanditse ku rukuta rwe rwa twitter yihanganisha igihugu cya Tchad, yagize ati:

Nihanganishije abaturage ba Tchad ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Idriss Deby Itno. Azakomeza kwibukirwa ku musanzu ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tchad aravuga ko Prezida Deby azashyingurwa kuri uyu wa gatanu, akaba amaze gusimburwa n’umuhungu we w’imyaka 37 y’amavuko uzwi nka Mahamat Idriss Déby Itno ugiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18 yose nyuma hakaba andi amatora.

Mahamat Idriss Déby Itno : que savons-nous du fils de Deby, qui dirige  désormais le Tchad ? - BBC News Afrique

Comments are closed.