Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi buri mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bwafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byose byari bubirimo birashya.
Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Amakuru avuga ko muri ubu bubiko hahiriyemo Transformateur, intsinga z’amashanyarazi nyinshi zifashishwaga mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’ibindi byinshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana yavuze ko kugeza batari bamenya icyateye iyi nkongi y’umuriro.
SSP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda kubika ibintu mu buryo buvanze cyane cyane mu gihe harimo ibishobora gutera inkongi vuba.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gutwika ibintu aho babonye hose kuko bishobora gukwirakwiza inkongi ndetse no gutunga ibikoresho by’ibanze bishobora kuzimya inkongi.




