APR FC yaraye isezerewe na Mlandege FC  mu maso ya afande Kabarebe

933
Kwibuka30

APR FC yasezerewe na  Mlandege yo muri Zanzibar mu mikino ya  1/2 y’amarushanwa Mapinduzi Cup, iyitsinze Penaliti 4-2, nyuma yo gusoza iminota 90 amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024, kuri Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar, imwe mu Ntara za Tanzania.

Ni umukino watangiye APR FC ifite icyizere nyuma yo gusezerera Young Africans muri 1/4 isatira ndetse ku munota wa gatanu gusa Myugariro wayo Niyigena Clement yahushije igitego kuri koruneri nyuma y’ishoti rikomeye ryarekuwe na Nshimirimana Ismaël Pitchou waritereye mu kibuga hagati, Umunyezamu Athuman Hassan umupira awukuramo.

Mlandege FC ifite irushanwa riheruka yari iri ku kibuga cyayo ndetse wabonaga ko yifitiye icyizere, yatangiye gusatira maze ku munota wa 10 Rutahizamu wayo Abdalla Pina ahusha igitego ubwo Myugariro Niyigena Clement yagenzuraga umupira nabi. 

Yahereje Umunyezamu Pavelh Ndzila umupira mugufi ufatwa na Abdalla Pina ariko uyu munyezamu asohoka neza awumutera ku maguru.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Myugariro w’ibumoso wa APR FC, Ishimwe Christian yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso arekuye ishoti rikurwamo n’umunyezamu Athuman Hassan wohereje umupira hanze y’ikibuga, koruneri yatewe na Kwitonda Alain ’Bacca’ ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 19, Kapiteni wa APR FC, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali yatsinze igitego ku mutwe ku mupira muremure watewe na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ maze umusifuzi wo ku ruhande asifura ko habayemo kurarira.

Umunota umwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo umukinnyi wayo wo hagati Abdalla Kulandana yari asigaranye n’umunyezamu nyuma y’uko ’Pitchou’ yaherejwe umupira n’umunyezamu Pavelh Ndzila akawugenzura nabi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kwibuka30

Mu gice cya kabiri ku munota wa 50, APR FC yamanukanye umupira maze Mugisha Gilbert ashyirwa hasi na Myugariro Bakar Mustapha umusifuzi atanga ‘coup franc’ maze Ruboneka Jean Bosco awuteye uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 63, APR FC yakoze impinduka maze ishyiramo Sanda na Mbonyumwami Thaiba basimbuye Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca.

Izi mpinduka nta kinini zahinduye ku mukino kuko ku munota wa 71 Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Umunyarwanda Mutsinzi Charles yateraga ishoti rikomeye Pavelh Ndzila akirambura mu kirere umupira uramusumba ukubita igiti cy’izamu ugarutse umwikubita ku mutwe uva mu izamu.

APR FC yakomeje gusatira yatsinze igitego cyinjijwe na Mbonyumwami Thaiba ku mupira yacomekewe na Shiboub Ali ariko umusifuzi wo ku ruhande asifura ko yaraririye.

Nyuma y’iminota ine, Myugariro Niyigena Clement yahawe ikarita itukura akandagiye Umunyezamu wa Mlandege FC, Athuman Hassan byateye gushyamirana kwazamuwe n’abakinnyi ba Mlandege FC. Myugariro wayo Masoud Rashid akubise igipfunsi Niyigena byatumye n’uyu myugariro ahabwa ikarita itukura bombi basohorwa mu kibuga.

Iminota itanu yongewe kuri 90 ndetse hamaze gukinwa ine, Umutoza Thierry Froger yakoze impinduka mu izamu akuramo Pavelh Ndzila asimburwa na Ishimwe Pierre wagombaga kwinjira mu mwanya wa penaliti nyuma y’umukino warangiye ari 0-0.

Umukino warangiye APR FC isezerewe na Mlandege FC  yo muri Zanzibar iyi tsinze Penaliti 4-2.

Abakinnyi bayo bazitsinze ni Ndayishimiye Dieudonné na Sanda Soulei mu gihe abazihushije ari Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Niyibizi Ramadhan.

Shaiboub ukomoka muri Sudani ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino ahabwa ibihumbi 750 byamashilingi ya Tanzania. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya, avuga ko Shaiboub yahise ahitamo kuyashyikiriza abasifuye uyu mukino kuko ari bo abona ko bitwaye neza, arayabaha.

Mladenge FC ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Simba SC na Singida Fountain Gate F.C mu mukino iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.