Dj MILLER wafatwaga nk’umuhanga mu kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda yitabye Imana

10,537
Kwibuka30

Bwana VIRGILE wari uzwi mu kuvangavanga imiziki ndetse wafatwaga nk’umuhanga yamaze kwitaba Imana

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Virgile KARURANGA umu DJ ukomeye mu Rwanda, reawamenyekanye cyane mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ariko benshi ntibabyemera, inkuru yabaye impamo nyuma y’aho amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango we ubwo wavugaga ko koko Bwana Virgile KARURANGA wamenyekanye cyane ku izina rya DJ MILLER yashizemo umwuka nyuma y’iminsi arwaye.

Kwibuka30

Dj MILLER apfuye afite imyaka 29 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu buhanga yari afite bwo kuvangavanga imiziki mu buryo budasanzwe ku buryo benshi bahamya ko yari ahagaze neza muri uwo mwuga, usibye kuba umu DJ, Miller yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane harimo nka Iri joro ni Bae, stamina,….

DJ Miller apfuye asize umwana umwe wavutse ku italiki yaa 17 Ukwakira umwaka ushize, yashakanye na Hope NIGIHOZO mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa gatandatu. Abahanzi benshi bagiye bagaragaza ko bashenguwe imitima n’urupfu rw’uno mugabo. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.