“Twavanye leta y’Uburusiya mu bikorwa byose by’imari by’iburengerazuba”-Perezida Biden

6,788

Leta ya Amerika yafatiye ibihano bitandukanye Uburusiya kubera ikiswe “intangiriro yo gutera Ukraine” nkuko Perezida Biden yabitangaje.

Ibyo bihano birimo kuba ubu Uburusiya budashobora gufata ideni cyangwa kuvana amafaranga mu bigo byose by’imari by’ibihugu by’iburengerazuba.

Ibi bibaye nyuma y’uko abanyepolitiki mu Burusiya bemereye Perezida Vladimir Putin kohereza ingabo mu duce tubiri tugenzurwa n’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Ukraine.

Uburusiya bwemeje utwo duce nka leta zigenga – icyo leta ya Ukraine yise gusagarira ubusugire bwayo.

Biden yavuze ko mu buryo bwumvikana neza, Uburusiya bwatangaje ko buri gufata igice kinini cya Ukraine.

Ejo kuwa kabiri, ibihugu by’Ubwongereza n’ibigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) nabyo byatangaje ibihano kuri Banki z’Uburusiya hamwe n’abantu ku giti cyabo

Comments are closed.