Umugabo yuriye inyubako ya metero 145 mu minota 25 mu buryo buteye ubwoba

10,502

Umugabo witwa Alain Robert usanzwe uzwi ku kazina ka French Spiderman yakoze amateka i Barcelona yurira umuturirwa muremuremure uhari akoresheje igihe cy’ingana n’iminota 25.

Uyu mugabo ufite amateka mu kuzamuka no kumanuka inyubako ndende nkizi yateye ubwoba aba polisi baraho ubwo yatangiraga kurira iriya nzu izengurutswe n’ibirahure.

Ku myaka ye 57 yabwiye AFP koyarafite ubwoba burenze ubwabantu bafitiye Coronavirus ko ariko iyo ubushiritse byose ubushobora.

Afite uduhigo two kuba yaruriye inyubako ndende zisaga ijana zirimo Burj Khalifa complex yi Dubai, umunara wa Eiffel uherereye i Paris,Petronas Twin Towers yo muru Malysia, na Sydney Opera House

Leave A Reply

Your email address will not be published.