USA: Umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yitabye Imana

10,395
Kwibuka30

Leta Zunze ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu kitari bwagerwemo n’icyorezo cya Coronavirus, ubu cyatangaje ko umuntu umwe yaraye yishwe n’icyo cyorezo.

Umuntu wa mbere wari utuye mu murwa Mukuru wa WASHINGTON DC yaraye yitabye Imana azize ya virusi ya Coronavirus ku mugoroba wo kuriI uyu wa gatandatu taliki ya 29 Gashyantare, Ni umugabo w’imyaka 50 wari umaze iminsi arwariye mu kato. Prezida Donald TRUMP yavuze ko Abanyamerika batagomba kugira ubwoba n’impungenge kubera ko ingamba zikomeye zafashwe kugira ngo hatagaragara ubwandu bushya. Nyakubahwa TRUMP yavuze ko bishoboka ko hari abandi banduye.

Kwibuka30

Visi Prezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika bwana MIKE POMPEO yavuze ko ingamba zakajijwe cyane, kuri ubu nta muntu uvuye mu gihugu cya Iran wemerewe kwinjira muri USA, Leta yongeye isaba ko Abanyamerika birinda kujya mu bihugu birimo Coronavirus nka Koreya y’amajyepfo, Iran, n’ahandi.

Ibindi bihugu biri kwibasirwa cyane n’iki cyorezo ni Thailande, na Australiya. Nubwo bimeze bityo, Prezida TRUMP yasabye Abanyamerika kudata umutwe kubera icyo cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.