Uwari Uherutse Gushingwa Kuyobora Ingabo Muri Kivu Ya Ruguru Yahamagajwe Igitaraganya

381
Kwibuka30

Général Major Chicko Tshitambue na bagenzi be baraye bohererejwe ubutumwa bw’uko bagomba gusubira i Kinshasa kugira ngo bagire ibyo babazwa ku biri kubera mu gace bashinzwe kuyoboramo ingabo.

Aho ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane mu gace ka Rwindi.

Rwindi ni umujyi munini uba muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Niwo uri ho ikibuga cy’indege cyo muri uyi Ntara.

Iyo uwuvuyemo kandi ugera ahantu hari ibirombe binini by’amabuye y’agaciro biri mu bilometero 40 ugana mu Majyepfo y’iyi Ntara.

Kwibuka30

Chicko ari amaze igihe gito yoherejwe kuyobora ingabo muri kiriya gice.

Ubutumwa bwo kumusaba gusubira i Kinshasa ngo agire ibyo asobanurira abo muri Minisiteri y’ingabo yabubonye binyuze mu rubuga nkoranyambaga rwa telegram.

Telegram ni urubuga rukora nk’izindi mbugankoranyambaga abantu bahanahaniraho amakuru ariko rutekanye kurusha izindi, iyo ikaba ari nayo mpamvu rukunze gukoreshwa n’inzego z’umutekano, abanyapolitiki, abanyamakuru, abacuruzi bakomeye n’abandi baganira ibintu bikomeye.

Ingabo za DRC zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba ukomeye ari wo M23.

Ni umutwe ufite igisirikare n’inzego za politiki bikomeye ku buryo ufata ibice bitandukanye byari bisanzwe birindwa n’ingabo za DRC kandi ukagira n’ubuyobozi bukomeye mu bya politiki.

(Src: Taarifa)

Leave A Reply

Your email address will not be published.