wa mugore mwiza watwaraga ama kamiyo yaraye akoze impanuka arapfa.

10,717

Madame Munyakazi Ladouce wari mu Banyarwandakazi bake batwara ikamyo zijya hanze yitabye Imana azize impanuka.

Urupfu rw’uyu mutegarugore uri muri bagore bake batwaraga ibimodoka biremereye rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi z’umugoroba nk’uko twabihamirijwe na musaza we witwa Eric Munyakazi ubwo yari kwerekeza ahabereye iyo mpanuka.

Munyakazi Ladouce yari asanzwe ari umushoferi mu kigo cya ‘Nine United Ltd’ aho yakoraga ingendo zijya muri Kenya na Tanzania.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yagiranye na The NewTimes yaherukaga gukorana ikigairo n’uwo mutegarugore, yavuze ko uyu mugore yaguye ahazwi nka Kinuzi hafi y’umupaka wa Rusumo ubwo iyi kamyo asanzwe atwara yamunaniraga kuyiyobora agahitamo kuyisimbuka.

Yagize ati “Yananiwe kugenzura imodoka arasimbuka. Ku bw’amahirwe make, iyi modoka niyo yaje kumugonga.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe, mu gihe hategerejwe imihango yo kumushyingura.

Munyakazi yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru, aho yatangaga ibiganiro bigamije gushishikariza abagore n’abakobwa kwitinyuka bakumva ko akazi kose bagakora.

Umuyobozi wa Nine United Ltd, Munyakazi yakoreraga, Godfrey Byaruhanga yavuze ko nyakwigendera ari we mushoferi w’umugore bari bafite anemeza ko kumubura ari igihombo gikomeye ku kigo kuko yari umukozi ukora neza.

Image may contain: one or more people, people sitting and food

Ladouceyari umugore w’ubburanga bwiza

Comments are closed.