Zahinduye imirishyo muri Police FC

14,135
Kwibuka30

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga, ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police FC), yabonye abayobozi bashya, aho Umuyobozi mukuru w’iyi kipe yabaye Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Mugabo Kamunuga, yungirijwe  na ACP (Rtd) Bosco Rangira na Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana akaba ari nawe ushinzwe kugura abakinnyi. Hanashyizweho kandi umutoza mushya ariwe Vicent Mashami, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ntiyahindutse ni Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.

Kwibuka30

Yagize ati: “Umwaka ushize wa 2021-2022 w’imikino ya Shampiyona, ikipe ya Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w’imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe.”

Mashami yabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, yanatoje ikipe y’igihugu y’abato ndetse n’abakuru y’itabiriye imikino ya Olempike. Anafite kandi impamyabushobozi itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, ndetse n’itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF mu byo gutoza.

Comments are closed.