Burundi: Umukandida wa UPRONA yahawe urw’amenyo nyuma yo kwizeza abaturage ibisank’ibidashoboka

11,605
Kwibuka30

Umukandida ishyaka rya UPRONA yahawe urw’amenyo nyuma yo gutangariza abaturage ko azubaka za refegitwari mu Burundi hose

Kwibuka30

Mu gihe mu gihugu cy’U Burundi bari gutegura amatora azaba kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Gicurasi 2020, ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo ibikorwa byo kwamamaza byasojwe. Kuri uwo munsi wa nyuma, abakandida benshi bibukije abakunzi n’abanywanyi babo kuzabahundagazaho amajwi. Umukandida w’ishyaka rikuze kuruta andi yose mu gihugu cy’u Burundi UPRONA Bwana GASTON SINDIMWO ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo yari ari mu bikorwa bya nyuma byo kwiyamamaza, yavuze amagambo yatumye benshi bamwibazaho ndetse bamuha urw’amenyo kubera ko basanga ari ibintu bidashoboka.

Bwana Gaston yagize ati:”ni mwemera mukaduha amajwi nta Murundi uzongera gusonza, mu Burundi tuzashyiraho ibigo bigaburira abantu (Refectoire) mu gihugu hose ku buryo nta murundi uzongera gusonza” Mu gihe yari avuze atyo, bamwe batangiye kutamwumva neza, ariko yaje guhabwa inkwenene ubwo yabwiraga abaje kumwumva ko azatanga inka kuri buri muturage, yagize ati:”ni mwemera kudutora, tuzatanga inka ebyiri kuri buri muturage…” akimara kuvuga ibyo, abarwanashyaka be bamuhaye inkwenene kuko bumva ko ari ibintu bidashoboka.

Muri ayo matora azaba kuri uyu wa gatatu, ishyaka CNDD FDD rya Prezida ucyuye igihe oierre NKURUNZIZA niryo rihabwa amahirwe yo kwegukana amajwi menshi Ariko abenshi mu bakurikirana politiki yo muri icyo gihugu barasanga bizarigora kwegukana intsinzi ishyaka rya CNL rya Bwana Agatho RWASA kuko nawe afite abarwanashyaka benshi. Twibutse ko muri ano Matora hazatorwa prezida, abadepites ndetse n’a bayobozi ba za komini.

Leave A Reply

Your email address will not be published.