Prof. LAURENT NKUSI yaraye yitabye Imana

8,833
Kwibuka30

Prof. LAURENT NKUSI Wigeze kuyobora ministeri y’itangazamakuru yaraye yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Professeur Nkusi Laurent rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bimenyeshejwe n’umuryango we. Umugore we yabwiye ikinyamakuru igihe.Com ko Prof Nkusi Laurent yitabye Imana saa munani z’ijoro azize uburwayi.

Kwibuka30

Prof Laurent NKUSI wafatwaga nk’umwe mu ntiti yavutse mu mwaka 1950 mu mageofo y’U Rwanda, amashuri abanza yayize mu Karere ka Huye, akomeresa ayisumbuye mu Karere ka Nyanza muri College Kristu Umwami aho yize ibijyanye n’indimi n’ubuvangazo, akomereza mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’U Rwanda.

NKUSI yakomereje amashuri ye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga. Yahise atangira gukora muri Kaminuza y’U Rwanda mu mwaka wa 1976 kugeza mu mwaka wa 2000, nyuma aza kugirwa ministre w’ubutaka kugeza mu mwaka wa 2008 aho yahise agirwa ministre w’itangazamakuru mu Rwanda aho yahise ajyanwa muri kaminuza y’ubuhinzi n’koranabuhanga ya Kibungo aho yari ashinzwe amasomo guhera mu mwaka wa 2009 ahava mu mwaka wa 2011 ajya mu nteko nshingamategeko mu mutwe wa Sena kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo yasozaga manda ye. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.