Nyanza: Umuyobozi w’ishuli yasomewe mu rukiko ibaruwa y’umwana umushinja gushaka kumusambanya ku ngufu.

12,334
Kwibuka30
College du Christ Roi, ishuri rifite amateka marem - Inyarwanda.com

Mu rukiko, umuyobozi w’ikigo kisumbuye cya Ecole des Sciences Louis de montfort Nyanza yasomewe ibaruwa umwana w’umukobwa yanditse avuga uburyo uwo muyobozi yamuhozaga ku nkeke ashaka kumusambanya ku gahato.

Nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rufashe umwanzuro wo kongera kuburanisha mu mizi urubanza Bwana TWAHIRWA Nicodeme aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gutukira mu ruhame abakozi bagenzi be, ndetse no guhoza ku nkeke biganisha ku busambanyi bamwe mu bakozi bakorana, kuri uyu munsi ubwo rwasubukurwaga, abantu batunguwe no gusomerwa urwandiko rwanditse n’umwe mu banyeshuri b’abakobwa wahize aho avuga uburyo uwo muyobozi yamuhozaga ku nkeke amausaba ko baryamana ku gahoto.

Umunyamakuru wa umuseke.rw wari uri aho urubanza rwabereye yavuze ko muri urwo rwandiko, umwana yagaragazaga uburyo Bwana Twahirwa Nicodeme yashatse kumusambanya ku gahato. Muri iyo baruwa natwe dufitiye kopi, uwo mwana tudashaka kugaragaza amazina ye mu itangazamakuru yagize ati:

” …byatangiye nsohowe kubera minerval, ariko mu rugo bari bamaze kuvugana n’umuyobozi bamubwira igihe bazishyurira, nuko anzamukana mu biro bye kugira ngo anyandikire urupapuro runyemerera kujya mu ishuri, yampaye intebe ndicara hanyuma anzanira n’amazi yo kunywa, …yahise ambaza ati harya mu rugo ni hehe? Mubwira ko ari i Muhanga, ahita abyandika muri machine ye ngo anyereke uburyo hateye imbere, yansabye ko mpaguruka ngo mwegere anyereka amazu y’i Muhanga, nabaye nk’uwanga kumwegera ariko arahatiriza ambwira ngo sinkasuzugure, naramwegereye atangira kunyereka amahoteri y’i Muhanga, …atangira kunkorakora ku mugongo, no ku kibuno gusa njye nkamwigizayo,…ariko we akambwira ngo singire ubwoba ni akanya gato”

Uwo mwana akomeza avuga ko uwo muyobozi yakomeje kumukorakoraho undi aabyanga, ahitamo gushaka kumuhunga undi amukurura ku ngufi maze uwo mwana yisanga yamuguyeho kuko ngo yabikoranye imbaraga, umwana avuga ko yagize amahirwe aramucika ariko akavuga ko ari igikorwa cyamukomerekeje.

Mu kwiregura kwe, Bwana TWAHIRWA yavuze ko ibyo byose ari imipango ari gucurirwa n’umunyamabanga we nawe uri mu bamushinja kumuhohotera agashaka no kumukubita, Twahirwa yagize ati:”Sinshidikanya ko iyo baruwa uwo mwana yayandikishijwe na secretaire kuko ari mu gatsiko k’abashaka kungambanira bandega ibinyoma, ibintu we abona ko ari nka filimi bari gukina.

Kwibuka30

Umwunganizi wa Twahirwa yavuze ko iyo baruwa itahabwa agaciro kuko yaje no mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ko n’uwayanditse atigeze avuga uwo ayandikiye, yakomeje avuga ko umukiliya we yahabwa ubutabera akagirwa umwere kuko nta cyaha na kimwe kimuhama mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko ahubwo Twahirwa yahamwa icyaha agafungwa imyaka ine ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafranga y’amanyarwanda.

Ku kirego cy’uko abangamira abakozi bagenzi be ndetse akabahoza ku nkeke, Twahirwa yavuze ko n’ubundi abo bakozi bakomeje kurangwa n’imikorere idahwitse mu kazi, ibintu adashobora kwihanganira.

NI IKI ABO TWAHIRWA ASHINJA KUDAKORA BAVUGA.

Nyuma y’urubanza, umunyamakuru wacu ukorera mu Ntara y’amagepfo yagerageje kubaza bamwe mubo Bwana Twahirwa avuga ko bashaka kumuharabika no kutuzuza inshingano zabo mu kazi, maze umwe mu barimu wigisha Ubutabire tudashaka kuvuga amazina ye hano agira ati:”Nkanjye yantukiye imbere ya bagenzi banjye, ku manywa y’ihangu, antuka ibyo ntavugira hano, ibyo avuga ko nica akazi sibyo, kuva nakwitwa jye, no mu myaka hafi icumi nkora hano sindandikirwa ibaruwa (Demande d’explication) iyo ariyo yose insaba ibisobanuro, ikindi kandi no mu mihigo we ubwe ampa amanota ari hejuru ya 80%, sinzi rero aho ahera avuga ko nkora nabi, nimushaka muze mu kigo mubaze abanyeshuri cyangwa n’abo dukorana” Undi nawe bivugwa ko yica akazi, akaba ari no mubareze Nicodeme yagize ati:”Maze imyaka myinshi ndi hano, usibye nshuro imwe nadikiwe ibaruwa y’uko nahaye icyangombwa umwana urimo minerval, nta yindi baruwa yari yanyandikira, yewe n’uwahabanje ntayo yanyandikiye, n’amanota y’imihigo yampaye arenga 80%, ahubwo ikibazo twagiranye ni uko arijye wagiye kwishinganisha muri RIB kubera ko yari amaze kumpohotera ashaka kumkubita, ampirika ku kibambasi ngo nuko mbakijije n’undi mukozi bari bakimbiranye, bose barabirebaga, byabaye ku mugoroba”

Twashatse kuvugana na Bwana TWAHIRWA Nicodeme twumve icyuo abivugaho, ariko igihe cyose twamushatse terefoni ye ntiyacagamo.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa ku italiki ya 5 mutarama umwaka utaha, ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi.

Tubasezeranije ko mbere y’uko rusomwa tuzabakorera indi nkuru aho tuzashaka impande zose zivugwa muri kino kibazo, ndetse n’abandi bahize kuko nabo bafite byinshi ngo bafite cyo kuvuga kuri kino kibazo

Leave A Reply

Your email address will not be published.