Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu mezi make ari imbere azegura kuri uwo mwanya, akiyegurira kristo, nyuma yo kuvuga ko asohoje inshingano Imana yari yaramuhaye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko igihe cye cyo kuyobora Ingabo za Uganda kigiye kugera ku musozo, ashimangira ko yiteguye gushyikiriza inshingano ze undi musirikare abona ko abifitiye ubushobozi.
Yagize ati: “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Nasohoje inshingano zose Imana yari yarampaye. Mu mezi make nzashyikiriza uyu mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kristo.”
Aya magambo ya Muhoozi yateje amatsiko ku bijyanye n’ejo hazaza h’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, cyane cyane ko atatangaje igihe nyacyo azavira kuri uwo mwanya cyangwa izina ry’umusirikare uzamusimbura.
Icyakora, mu butumwa bwe yagaragaje ko icyemezo cyo kuva ku buyobozi bw’ingabo agifata nk’intambwe nshya mu buzima bwe, aho ateganya kwibanda ku bikorwa bijyanye n’ukwemera kwa gikristo agakizwa akaba umurokore.
Muhoozi ni muntu ki mu buyobozi bwa Uganda?
General Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba ari umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF).
Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri Werurwe 2024, asimbuye General Wilson Mbadi wari umaze igihe kuri uwo mwanya.
Kuva agiye kuri uwo mwanya, Muhoozi yakomeje kuba umuntu ukurikiranwa cyane muri politiki n’umutekano byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bitewe n’umwanya afite mu buyobozi bw’igisirikare cya Uganda ndetse n’ubutumwa akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo Gen. Muhoozi yatangaje ko mu mezi make azegura, kugeza ubu nta zina ry’umusirikare ryatangajwe nk’uzamusimbura.
Nanone, nta tangazo ryihariye ry’Ingabo za Uganda (UPDF) ryari ryashyirwa ahagaragara ryemeza gahunda y’iri hererekanyabubasha cyangwa ritanga ibisobanuro birambuye ku butumwa bwe.
Bivuze ko ibikurikira mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda bikiri ibintu bitegerejwe, mu gihe abantu bakomeje gukurikirana niba iri tangazo rizakurikirwa n’ibyemezo bifatika n’inzego za Leta.
Niba koko Gen. Muhoozi azava kuri uwo mwanya nk’uko yabitangaje, bizaba ari impinduka ikomeye mu buyobozi bw’igisirikare cya Uganda, cyane ko ari umwanya ukomeye mu rwego rw’umutekano w’igihugu no mu mikoranire ya gisirikare n’ibindi bihugu byo mu karere.