Abafana ba Manchester United bariye karungu batera urugo rw’umuyobozi w’ikipe yabo

9,210

Abafana b’ikipe ya MAN United baraye bibasiye urugo rw’umuyobozi wabo Ed Woodward

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abafana b’ikipe ya Manchester united baraye bibasiye bikomeye urugo rwa Ed Woodward umuyobozi wungirije w’iyi kipe bamushinja umusaruro utameze neza. Mu mashusho yafashwe na za camera, wabonaga abasore bambaye ingofero zibahisha mu maso n’imipira y’umukara, baririmba ngo ED WOODWARD IS GONA DIE, bisobanura ngo ED WOODWOODWARD agiye gupfa.

BBC SPORT dukesha iyi nkuru iravuga ko iki gitero cyabaye Bwana Woodward adahari kandi nta kintu byangije ku rugo rwe, usibye ibishashi by’umuriro bateye mu nzu n’ibicupa bitera umwotsi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya MANCHESTER UNITED ku bufatanye na Polisi ya manchester bari gushaka umufana wese wihishe inyuma y’iki gikorwa kigayitse, bavuze ko nta mbabazi azagirirwa, ndetse ko azahanishwa igihano cyo kutazongera gukandagira ku kibuga cyayo ubuziraherezo.

Comments are closed.