Abadepite babiri barwaniye mu rusengero

17,575
Kwibuka30

Abadepite babiri barwaniye mu rusengero

Ku mbugankoranyambaga amagambo akomeje kuba menshi nyuma yaho Abadepite babiri bo muri Kenya barwaniye mu rusengero ku cyumweru amashusho yabo akaba kugeza ubu akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akurikiwe n’ijambo (Hashtag) igisebo ku rusngero (shame on church).

Aba badepite bombi bari bahuriye mu materaniro kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kiharu, mu ntara ya Murang arinaho barwaniye.

Iyi ntambara yabo iri gukwirakwizwa kuri twitter n’ababafashe amashusho bari gushyamirana.

Ibi nti bimenyerewe byo kuba abanyepolitki bakwifashisha insengero ku munsi w’amasengesho yitabiriwe n’ababatora (Constituency) ngo bamamaze ibikorwa byabo.

Kwibuka30

Abanyepitiki benshi muri Kenya barajwe ishinga no kumenya uzayobora iki Gihugu nyuma y’amatora ya 2022 ari nabyo bimaze gucamo kabiri ishyaka riri ku butegetsi rya Jubilee bamwe bakerekeza mu yandi mashyaka.

Iyi ntambara yaba badepite yatangiye ubwo depite Ndindi Nyoro watorewe muri aka gace ka Kiharu kabarizwamo uru rusengero yanze gusubiza mikoro Maina Kamanda wari wayimuhaye akaba ari umudepite wo mu mujyi wa Nairobi ariko uri no mu myanya y’ubuyobozi bw’uru rusengero wari unari mu bayoboye amateraniro y’uwo munsi.

Depite Nyoro yagize ati :

“ Ntabwo nakwemera ko abantu ba Nairobi baza kuntegekera hano, ahantu natorewe n’abaturage banjye. Natorewe hano nk’umuyobozi,”

Aha bashatse guhita bafatana mu mashati ariko uhagarariye polisi Josephat Kinyua ahita aza kubatandukanya bataratangira kurwana.

Abashyigikiye Depite Nyoro bahise bajya gutambamira umupolisi bamubuza kujya kubafungira umudepite maze urusengero ruhinduka akavuyo gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.