Nyanza: Taliki ya 23 mata 1994 interahamwe ziyitaga IMBEREBERE ziciye abatutsi benshi muri nyamagana
Taliki nk’iyi ngiyi mu mwaka w’i 1994 nibwo abatutsi benshi bo mu cyahoze ari Nyabisindu i Nyanza ya Butare bishwe bajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana kizwi nk’icyuzi cya Dibwe.
Mu Karere ka Nyanza ubu, ahahoze hitwa muri Komini Nyabisindu, na zimwe muri za komini zahanaga imbibe na Nyabisindu nka Komini Kigoma yari muri perefegitura ya Gitarama, ndetse no muri Komini ya Rusatira yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, n’amwe mu makomini y’icyahoze ari Gikongoro ari yari yegereye komini Nyabisindu.
Abarokotse bo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko ku italiki nk’iyi ngiyi z’ukwezi kwa Mata umwaka w’i 1994 nibwo abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana, icyuzi cyahoze cyitwa Dibwa.
Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy’Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshwemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane uwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza.
Mu gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze mu maboko y’ubuyubozi ariko yari amayeri yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi. Usibye abo ngabo hari n’abandi batutsi benshi bari batuye mu nkengero z’icyo cyuzi nabo abicanyi bagiye babazana babakuye aho babaga bihishe mu masaka n’ahandi, mu baturanyi babo kuko amazu menshi y’abatutsi yari yaratwitswe ndetse n’ayarasigaye makeya ba nyirayo ntibashoboraga kuyararamo kubera ubwoba. Barabavumburaga, bakabirukaho abari hakurya y’icyuzi bakabavugiriza induru bityo bakabarohamo. Urugero n’uwitwaga MUDACUMURA Eraste baroshyemo nyuma yo kumutangatanga nyuma yaho baramushinyaguriye cyane ngo yiyahuye kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga nabo babateraga amabuye kugeza bananiwe bakarohama. Imirambo yabo yatabwaga mu cyuzi.
Bishwe n’abajandarume barimo HAGUMA na BIRIKUNZIRA Francois Xavier bafatanyije n’agatsiko k’interahamwe biyitaga «Imberebere».
Comments are closed.