Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka yo mu Mujyi wa Kayonza, mu Karere ka Kayonza, yangiza ibicuruzwa n’ibindi bikoresho byari muri ayo maduka, bituma abacuruzi bahura n’igihombo.

Inyubako yarimo aya maduka yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana ku isaha ya saa 5:00 z’igitondo. Polisi ishami rishinzwe inkongi yatabaye ifasha abaturage kuzimya uwo muriro.
Nubwo aya maduka n’ibyarimo byangiritse bikomeye, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nyubako gushya.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abacuruzi n’abaturage muri rusange akamaro ko gufata ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro, cyane cyane mu nyubako zikorerwamo ubucuruzi, ahabikwa ibicuruzwa n’ahakoresha ibikoresho by’amashanyarazi.
Inkongi z’umuriro zikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera igihombo ku bacuruzi mu Rwanda, aho rimwe na rimwe zangiza ibicuruzwa n’inyubako, bigasiga ba nyirabyo mu gihombo gikomeye.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ishishikariza abaturage kwirinda uburangare mu ikoreshwa ry’amashanyarazi, gukoresha insinga n’ibikoresho byujuje ubuziranenge ndetse no kugira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Abacuruzi basabwa kandi kugira ubwishingizi bw’imitungo yabo kugira ngo babashe guhangana n’igihombo gishobora guterwa n’impanuka nk’izi.