RDC: Minisitiri w’Umurimo yahaye akazi umuntu umaze imyaka ibiri apfuye

8,408
Kwibuka30

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umurimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Lihau Ebua, yasohoye urutonde rw’Abanyamabanga Bakuru bashya bagomba gukora mu biro by’ibigo bya Leta ariko harimo umaze imyaka ibiri apfuye.

Uru rutonde rwasohowe na Minisitiri w’Umurimo muri iki gihugu, Jean-Pierre Lihau Ebua, rwari ruriho abantu bagera kuri 54 bagiye guhabwa akazi k’Abanyamabanga bakuru mu bigo bitandukanye bya Leta rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022.

Icyateje urujijo ariko ni uko umwe muri bo, Daniel Masimango Mbili bivugwa ko amaze imyaka ibiri apfuye.

Kwibuka30

Radio Okapi yatangaje ko aya makuru yo kuba uyu wahawe akazi yarapfuye yayahamirijwe n’ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire muri iki gihugu.

Uku gushyiraho aba bakozi kuje nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru uyu muyobozi aheruka kwakira amabaruwa 40 y’abari abanyamabanga bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ukwibeshya kw’abayobozi bo muri RDC byaherukaga mu itangazo rishyira mu myanya abasirikare ryasomwe kuri televiziyo ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira, 2022 aho Perezida Felix Tshisekedi yari yagize Gen. Major Floribert Kisembo Bahemuka umuyobozi w’ingabo mu gace ka Nord Equateur kandi nawe yari amaze imyaka 10 apfuye.

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.