Burkinafaso irasaba Ubufaransa gucyura Amabasaderi wabwo ushinjwa kutaba umunyakuri

6,430
Kwibuka30

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso yandikiye iy’u Bufaransa (Quai d’Orsay) iyisaba guhindura ambasaderi wayo muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kuko ab’i Ouagadougou batagishaka Luc Hallade, ushinjwa kutaba umunyakuri.

Uwahaye amakuru Jeune Afrique uba mu Bufaransa, yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Olivia Rouamba yandikiye Quai d’Orsay mu mpera z’ukwezi gushize asaba ko hahindurwa ambasaderi bakabaha undi.

Luc Hallade yemerewe kuba ambasaderi w’u Bufaransa muri Burkina Faso mu 2019, gusa kugeza ubu ntagishakwa n’abo muri iki gihugu cyane ko n’ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe.

Biteganyijwe ko guhinduranya aba bambasaderi bizaba mu minsi iri imbere hagati y’ubuyobozi bwa Burkina Faso. Uwahaye Amakuru Jeune Afrique na none akavuga ko “ikibazo kitari ambasaderi ahubwo igihangayikishije ari umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana mu manga.”

Kwibuka30

Kuva Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré yajya ku butegetsi muri Nzeri 2022, umubano w’ibihugu byombi wakunze kuzamo agatotsi.

Ubwo yafataga ubutegetsi abari bamushyigikiye bigaragambirije kuri ambasade y’u Bufaransa iherereye i Ouagadougou ndetse batera n’ishuri ryabwo mu buryobagaragazaga ko batagishaka na busa iki gihugu ubu kiyobowe na Emmanuel Macron.

Mu byumeru bishize nabwo habaye imyigaragambyo isaba ko ambasaderi w’u Bufaransa yahambirizwa agasubira iwabo.

Muri Nzeri nibwo Capt Traore w’imyaka 34 yahiritse ku butegetsi Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari wabufashe muri Mutarama ahiritse Perezida Roch Marc Christian Kabore.

Ambasaderi Luc Hallade amaze igihe atumvwa neza muri Burkina Faso bijyanye n’ibyo yatangarije Inteko ishingamategeko yo mu Bufaransa, umutwe wa Sena aho yavuze ko ibibazo by’umutekano byaranze Burkina Faso bifite inkomoko muri icyo gihugu, atangaza ko ibiri kuba “ari isubiranamo ry’abaturage”

Leave A Reply

Your email address will not be published.