Umwana w’imyaka itatu witwa Marthe, wo mu Mudugudu wa Nyabere, Akagari ka Gifurwe, Umurenge wa Buruhukiro, mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe yapfuye mu mugende uri mu gishanga nyina yahingagamo.
Amakuru aturuka ku baturage bo muri ako gace avuga ko nyina w’uyu mwana yari yamusize kwa nyirakuru ufite ubumuga kugira ngo amusigarane, mu gihe we yari agiye guhinga mu gishanga.
Bivugwa ko uyu mwana yacitse nyirakuru, akurikira nyina aho yari ari guhinga. Ageze hafi y’aho nyina yahingaga, yaguye mu mugende wari muri ako gishanga, ahita apfa.
Abaturage bavuga ko nyina w’umwana yamenye iby’urupfu rwe agarutse mu rugo, akabaza nyirakuru aho umwana ari. Nyirakuru yamubwiye ko umwana yari yamucitse, akajya kumushaka aho yari ari guhinga. Bahise basubira aho nyina yari ari guhinga, basanga umwana yamaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Niyonsaba Mucyo Jean Dou Dieu, yemeje aya makuru, avuga ko inzego zibishinzwe zahageze zigatwara umurambo w’umwana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati: “Ni byo koko, umwana w’imyaka itatu witwa Marthe twamusanze mu mugende yapfuye. Twarahageze, umurambo utwarwa na RIB na Polisi, ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma. Iperereza riratangira kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana.”
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kurushaho kwita ku bana babo no kubarinda impanuka, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura imaze iminsi igwa, ishobora guteza ibyago bitandukanye.
(Yanditswe na Fabrice Mporananayo)