Tuyisenge Olivier wo mu Murenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso ku bwicanyi bwakorewe umugore we, Nirere Aimée Sandrine.

Nirere, wari ufite imyaka 38, yishwe mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2026, ubwo yari atashye avuye guhaha. Umurambo we wasanzwe mu gashyamba kari hafi y’urugo rwe mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, mu Murenge wa Rambura. Mu iperereza, abantu bane ari bo Nsabimana Théogene, Mbarushimana Jean de Dieu, Muhoza Jean Pierre na Twagirimana Muziranenge, bakekwagaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Ababiri mu bo bakekwagaho icyo cyaha bavuze ko Tuyisenge ari we wabasabye kwica umugore we, akabizeza igihembo cya miliyoni 1,2 Frw.
Amakuru yatanzwe mu ibazwa yagaragaje ko impamvu yo kwica Nirere yaba yaraturutse ku kuba atarabyaraga ndetse n’amakimbirane ajyanye n’umubano w’umugabo we n’undi mugore babyaranye.
Abatangabuhamya bo mu muryango wa Nirere na bo bagaragaje ko yigeze kubwirwa amagambo amutesha agaciro kubera kutabyara, ndetse ko yagerageje kwitabaza umuryango kugira ngo ikibazo gikemuke.
Urubanza rw’aba bagabo batanu rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu ku wa 25 Nzeri 2026. Mu iburanisha, Twagirimana Muziranenge yavuze ko atari azi umugambi wo kwica Nirere igihe yajyanaga n’abandi, ariko ko nyuma yaje kumenya ibyabaye.
Yavuze kandi ko Tuyisenge yabasabye kwemera icyaha, abizeza kubaha imiryango ibiri mu yo afite mu isanteri y’ubucuruzi ya Gasiza, i Rambura, mu gihe bari bafungiye muri gereza.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko abaregwa bahamwa n’ibyaha, mu gihe Tuyisenge yahakanaga uruhare mu rupfu rw’umugore we, avuga ko nta makimbirane bari bafitanye.
Ku wa 23 Ukwakira 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije Tuyisenge ko ari we wateguye umugambi wo kwica Nirere. Rwanahamije Nsabimana, Mbarushimana na Muhoza icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye.
Twagirimana Muziranenge na we yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye, ariko urukiko rwamugabanyirije igihano kubera amakuru yatanze ku buryo icyaha cyakozwe.
Mu byemezo by’urukiko, Tuyisenge Olivier, Nsabimana Théogene, Mbarushimana Jean de Dieu na Muhoza Jean Pierre bakatiwe igifungo cya burundu, mu gihe Twagirimana Muziranenge yakatiwe igifungo cy’imyaka 20.
Urukiko kandi rwategetse ko abahamijwe ibyaha bishyura indishyi ya miliyoni 20 Frw, amafaranga ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya avoka n’ibihumbi 400 Frw y’ikurikiranarubanza.
src:umuryango