Celestin NDAYISHIMIYE yasezeye muri Police yerekeza muri Sunrise FC

11,100
Amafoto y'imyitozo ya nyuma y'Amavubi mbere yo kwerekeza muri ...

Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya Police FC, Celestin ubu amaze kwerekeza mu ikipe ya Sunrise FC

Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya Police FC kuri ubu Bwana Celestin Ndayishiniye amaze kwerekeza mu Karere ka Nyagatare gukinira ikipe ya Sunrise FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Celestin avuye muri Police FC nyuma y’aho Rutanga yerekeje muri iyo kipe ya gipolisi.

Uyu musore w’imyaka 24 byavuzwe ko ashobora gusohoka muri police FC mu kwezi gushize kwa Gicurasi, ubwo iyi kipe yasinyishaga Eric Rutanga ukina ku mwanya umwe n’uyu mukinnyi kuko uko byagaragariraga amaso ni uko nta mwanya wo gukina yari kuzabona iyo ahaguma.

Ndayishimiye wazamukiye mu Isonga FC nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, ahava ajya muri Kiyovu Sports, yanyuze muri Mukura Victory Sports ahava ajya muri Police FC, naho akaba ahavuye yerekeza muri Sunrise FC.

Ubwo yakinaga muri ukura Victory Sports, Celestin yahamagawe mu ikipe y’Igihugu nkuru yakinnye CHAN 2016.

Muri uyu mwaka w’imikino wasojwe imburagihe kubera Coronavirus, ntabwo Celestin yabonye umwanya uhagije wo gukina, dore ko Muvandimwe JMV bakina ku mwanya umwe ariwe wakinnye igihe kinini cyane.

Amafoto y'imyitozo ya nyuma y'Amavubi mbere yo kwerekeza muri ...

Comments are closed.