USA: Umudepite muri Leta ya California ukekwaho guhohotera abagore agiye kwegura

Ubwanditsi
2 Min Read

Umudepite Jimmy Gomez yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya we nyuma y’uko Komite ishinzwe imyitwarire n’amahame mu nteko ishinga amategeko ya Amerika itangaje ko yabonye ibimenyetso bifatika bimushinja imyitwarire ijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko CBS News yabitangaje.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’iyo komite ku munsi w’ejo igaragaza ko Gomez, wo mu Ishyaka ry’Abademokarate, uhagarariye leta ya California, yakoze ku mukozi w’inteko ishinga amategeko ibikorwa birimo kumureshya no kugerageza kumusaba gukora imibonano mpuzabitsina atabyemeye, yirengagiza ubusumbane bw’ububasha bwari hagati yabo.

Gomez, ufite imyaka 51, mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa mbere, yavuze ko atemeranya n’ibyagaragajwe muri iyo raporo, ariko ko azegura tariki ya 1 Ukuboza.

Iperereza ryatangijwe nyuma y’amakuru yavugaga ko Gomez yabonywe asoma umukozi muto w’inteko mu birori byateguwe n’uwahoze ari umudepite, Eric Swalwell.

Aya makuru yamenyekanye nyuma gato y’uko Swalwell na we yeguye kubera ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari akurikiranyweho.

Muri Kanama (8), komite igizwe n’abahagarariye amashyaka yombi yatangaje ko yatangiye iperereza kuri Gomez, usanzwe afite umugore, nyuma y’uko abanyamategeko bahagarariye uwo bivugwa ko yahohoteye bamushinje kumukorakora mu buryo budakwiye.

Icyo gihe Gomez yari yavuze ko n’ubwo yakoze amakosa, ibikorwa bye byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Mu gihe cy’iperereza, komite yabajije umugore uvugwa muri raporo ku izina rya “Witness 1” , ayibwira ko uwo mudepite yagerageje kumureshya no kumukorakora mu buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri, atabishaka. Ibyo ngo byabereye ahantu hahurira abantu benshi ndetse no mu biro bya Gomez, igihe uwo mugore yari akihakora.

Yavuze ko muri Gashyantare(2) 2024, ubwo bari mu kabari i Washington DC, Gomez “yamwinjije ikiganza mu ijipo”, ibintu avuga ko atigeze yemera.

Raporo igaragaza ko imyitwarire ya Gomez yateje uwo mukozi ihungabana rikomeye, rikomeje kumugiraho ingaruka kugeza ubu, ndetse rikaba ryaragize uruhare mu cyemezo yafashe cyo kuva ku kazi.

Abanyamategeko bahagarariye uwo mugore, bashimye ibyagaragajwe muri raporo, ariko bongeraho ko inteko ikwiye gufata ingamba zihuse zo guhangana n’icyo raporo yise “umuco mubi ushishikariza ihohoterwa”.

Komite y’Imyitwarire yavuze ko itabonye igihe gihagije cyo gufatira Gomez ibihano bikwiye, bitewe n’uko ateganya kuva muri uwo mwanya mu kwezi gutaha.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *