Abarindira umutekano perezida Ramaphoza bakorewe agasuzuguro muri Pologne

5,004
Kwibuka30

Abasirikare barinda Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bahuye n’uruva gusenya ubwo bageraga muri Pologne, bangirwa kuva mu ndege mu gihe bagombaga kumucungira umutekano, bakanamuherekeza mu ruzinduko muri Ukraine.

Ni urugendo Ramaphosa n’abandi bayobozi bo muri Afurika bashaka guhuramo na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, mu gushaka uko bahosha intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Amashusho yagiye hanze agaragaza ko ubwo bageraga ku kibuga cy’indege muri Pologne batemerewe gusohoka mu ndege, babwirwa ko nta byangombwa babifitiye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano wa Perezida Ramaphosa, General Wally Rhoode, yagaragaye ajya impaka n’abashinzwe umutekano muri Pologne, ariko binaranirana, ntibemererwa kuva ku kibuga cy’indege.

Ni ibintu yavuze ko “bitarabaho ku bantu bafite pasiporo z’abadipolomate.” Ni ibintu yavuze ko bishingiye ku ivanguraruhu.

Yakomeje ati “Baravuga ko nta byangombwa byanditse dufite. Turabifite. Itandukaniro ni uko barimo kuvuga ngo ntabwo twabaha kopi y’icyangombwa, ngo tugomba kuzana icy’umwimerere.”

“Barimo kudukereza. Barimo gushyira mu kaga ubuzima bwa perezida wacu kubera ko twagombaga kuba turi muri Kyiv nyuma ya saa sita, none ni ibi barimo gukora.”

Yakomoje kuri mugenzi we wagerageje kwinjira ku kibuga cy’indege ngo abafashe, ariko bamusaka bikomeye, ibintu ngo bitabaho ku muntu ufite pasiporo y’abadipolomate.

Yavuze ko ubwo banageragezaga gusohoka, basohokanye imizigo 12, abasirikare bo ku kibuga cy’indege ngo bashaka gufatira intwaro zabo, abandi bahita bazisubiza mu ndege.

Gen Wally Rhoode yavuze ko atumva impamvu bashaka gufatira intwaro zabo.

Mu gihe Perezida Cyril Ramaphosa yari kumwe na mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, abashinzwe umutekano we bari baheze kuri Warsaw Chopin Airport.

Kwibuka30

Ramaphosa yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we, Naledi Pandor n’umujyanama we wihariye Bajani Chauke.

Icyakora, abanyamakuru barimo gukurikira uru ruzinduko, abapolisi bakuru n’umutwe ushinzwe kurinda perezida kimwe n’abasirikare be, ntabwo bemerewe gusohoka mu ndege muri Pologne.

Ni indege yarimo abantu bagera ku 120 yahagurutse muri Afurika y’Epfo mu gicuku, itangira guhura n’ibibazo mbere yo kugwa muri Warsaw.

Iyo ndege ngo igeze hejuru ya Méditerranée yamenyeshejwe ko itemerewe guca hejuru y’u Butaliyani. Yazengurutse hafi aho inshuro nibura esheshatu mbere yo gukomeza yerekeza i Warsaw.

Ubwo yagwaga kuri Warsaw Chopin Airport muri Pologne, muri ako kanya ibiro bya Perezida Ramaphosa byari bimaze kwandika ko yahageze mu ruzinduko muri Pologne na Ukraine.

Abanyamakuru bahise babwirwa ko hari ibibazo byabaye ku ndege yagombaga kubajyana i Rzeszów aho Perezida yari ari, mu gihe bagitegereje babwirwa ko yanahavuye, akomereje i Kyiv.

Kugeza ubwo byari bitaramenyekana niba bagenzi be bo mu Misiri, Senegal, Uganda, Zambia na Congo Brazzaville bahageze.

Nyuma y’amasaha ane yo gutegereza, umupilote n’abakozi bo mu ndege ngo baje kubwira abagenzi ko bagerageje ibishoboka ariko byanze, abakozi bo mu ndege bakaba biyemeje kugumana nabo.

Icyakora ngo abapilote bo bagombaga kujya kuruhuka nk’uko babitegetswe, bakabona kugaruka mu ndege. Bivugwa ko abapilote bategetswe kuruhuka amasaha 10.

Hari n’amakuru ataremezwa ko ikibazo cyabayeho gishobora kuba cyatewe n‘umupilote w’indege ya South African Airways wari ubatwaye yagiye i Warsaw aho guhitira mu mujyi wa Rzeszów.

Hari abavuze ko bamwe mu bakozi bo mu ndege ngo bashakaga kujya kuruhuka hakurikijwe amategeko agenga iby’indege, nk’uko Sowetan Live yabitangaje.

Byahise bishyira mu rujijo abasirikare, bibaza uburyo babasha kugera i Kyiv guvcunga umutekano wa Perezida.

Kimwe mu bisubizo byari bisigaye ngo kwari uguhebera urwaje, cyangwa se bagahita bakodesha indege UR-CBG ya Ukraine yari iparitse muri Pologne, ikabagurutsa ikabageza ku mupaka wa Ukraine, bakajya i Kyiv muri bus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.