Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage bari bitoreye abayobozi bazabahagararira ndetse n’abagize Inama Njyanama z’Akagari n’Umurenge.
Aya matora ahuza abaturage bafite uburenganzira bwo gutora, aho ku rwego rw’Umudugudu hatorerwa abayobozi batandukanye bafite inshingano zo kuyobora no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu: Umukuru w’Umudugudu; Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu mudugudu; Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imboneza mubano; Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’Abaturage; Ushinzwe iterambere. Mu gutora hatorwaga umwanya ku wundi uko ikurikiranye.
Hanatorwa kandi abagize Inama Njyanama y’Umudugudu, igizwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage. Muri bo harimo urubyiruko, abagore, abajyanama b’ubuzima, abahagarariye ubuhinzi n’ubworozi, Umugoroba w’Umuryango ndetse n’abikorera.
Nyuma yo gutorwa, abagize Inama Njyanama y’Umudugudu bitoramo abayobozi bayo, barimo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Ku rwego rw’Umudugudu kandi hatorwa Umujyanama rusange uhagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari. Abaturage batoramo kandi abakandida babiri b’abagore, kugira ngo hatorwemo abajyanama bazafasha gutuma abagore bagira nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari.
Ku rwego rw’Akagari, Inama Njyanama igizwe n’abahagarariye Imidugudu ndetse n’abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga, uburezi n’abikorera.
Hatorwa kandi Umujyanama rusange uhagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, bikaba bigamije gutuma abaturage bagira uruhare mu miyoborere kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’Umurenge.
Abemerewe kugira uruhare muri aya matora ni abaturage bafite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi bujuje ibisabwa kugira ngo batorere abayobozi. Ku matora y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ho, hatora urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30.
Aya matora ashyira abaturage ku isonga mu guhitamo abayobozi bazabegera kurushaho, bakagira uruhare mu gukemura ibibazo byabo, guteza imbere imibereho myiza, umutekano n’iterambere ry’aho batuye.
