Urubanza rwa Ndahiro Valens ntiruzakomeza

Gilbert Silvapoxy
5 Min Read

Urubanza rw’Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy rwashyizwe mu buhuza nyuma y’aho ababuranyi bagaragarijwe ko bwabafasha gukoresha neza igihe n’umutungo wabo.

Ndahiro Valens yemeye kugana inzira y’ubuhuza nyuma yo kwitabira inama ya Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, Ndahiro yari yagiye kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha n’uregera indishyi, Ndayisenga Matherne, nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rumugize umwere ku cyaha cyo gutukana mu ruhame no gukwirakwiza ibihuha.

Mbere y’uko urubanza rutangira, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yabanje gukoresha inama abateganyaga kuburana uyu munsi bose, agaragaza impungenge yo kuba abagana ubuhuza baragabanyutse.

Yagize ati “Mu Rwanda dufite amateka yihariye, aho dushaka ko abantu babana mu bwumvikane. Hari byinshi bigoye Abanyarwanda baciyemo ariko bakabasha kubyirengagiza maze bakiyunga. Si ngombwa ko abantu dupfa utuntu duto kandi hari ukuntu bahuzwa, bakumvikana.”

Yasabye abavoka kugerageza guhuza abantu aho kubaganisha mu nkiko, abamenyesha ko kunga abantu bitazakuraho igihembo basanzwe bagenerwa.

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko akamaro k’ubuhuza ari uko nta kujurira kubaho kandi bituma amafaranga atangwa mu manza z’ubujurire avaho, kandi uregwa akaba ashobora kugabanyirizwa igihano.

Yasabye ababuranyi kujya bagira ibyo bigomwa kugira ngo umuryango nyarwanda urushesho kubana mu mahoro, agaragaza ko kujya mu nkiko bitavuze gufunga gusa, ahubwo ko n’ubuhuza bushoboka.

Nyuma y’iyi nama, ababuranyi basubiye mu byumba byateganyijwe ko baburaniramo, Umunyamategeko wa Ndahiro asaba urukiko kutakira ubujurire kuko ngo Ubushinjacyaha bwabutanze igihe giteganywa n’amategeko cyararenze.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko umwanzuro w’urubanza wafashwe tariki ya 12 Kamena, Ubushinjacyaha bushyira umwanzuro w’ubujurire muri sisiteme tariki ya 14 Ukwakira.

Ubushinjacyaha bwasubije ko igihe sisiteme igaragaza ko umwanzuro w’ubujurire washyiriweho atari cyo winjiriyemo.

Umunyamategeko wunganira uregera indishyi yagaragaje ko umwanzuro ku bujurire ujyanye n’indishyi winjijwe muri sisiteme tariki ya 10 Nyakanga, Ubushinjacyaha butanga ubujurire tariki ya 20 Nyakanga.

Yasobanuye ko iyo hakuwemo iminsi y’ibiruhuko, bigaragara ko ubujurire bwatanzwe iminsi 30 yateganyijwe n’amategeko itaragera, asaba urukiko kubwakira.

Izi mpaka zavuyeho, Perezida w’Iburanisha abaza ababuranyi niba hari icyo batekereza kuri gahunda y’ubuhuza yavuzwe na Perezida w’Urukiko, uwunganira Ndahiro n’Umushinjacyaha bavuga ko bashaka ubuhuza.

Uruhande rw’uregera indishyi rwo rwabwiye ko Perezida w’Iburanisha ko bwabifataho umwanzuro rubanje kumenya icyo Ndahiro yiteguye gutanga.

Ndahiro Valens yasabye ko Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari we wamuhuza n’Ubushinjacyaha n’uregera indishyi.

Nyuma y’umwanya impande zombi ziri mu biganiro by’ubuhuza, byanzuwe ko Ndahiro yumvikanye n’umushoramari Ndayisenga wasabaga indishyi y’ifaranga 1 Frw.

Umunyamategeko wa Ndahiro, Me Kalisa Kevin, yatangaje ko umukiliya we na Ndayisenga basabanye imbabazi, ko urubanza rutagikomeje.

Me Kalisa yagize ati “Ntawutsinze, ntawutsinzwe. Ubu babaye inshuti.”

Uyu munyamategeko yabwiye itangazamakuru ko Ndahiro yasabwe gusaba imbabazi no kuvuguruza ibiganiro yakoze kuri Ndayisenga Matherne.

Inkomoko y’urubanza

Ibyaha Ndahiro aregwa bishingiye ku nkuru yakozwe na Ndahiro, itangazwa kuri BTN TV mu 2024.

Yagaragazaga uburyo Ndayisenga wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.

Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ndahiro yahakanye ibyaha byombi, avuga ko yakoze inkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika igikorwa cyo gusiza ikibanza ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga yaciwe amande ya miliyoni 9 Frw.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko niba inkuru yakoze irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw, Ndayisenga we asaba indishyi y’ifaranga 1 Frw. Ndahiro we yari yasabye kugirwa umwere, avuga ko uyu mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru.

Tariki ya 12 Kamena 2026, urukiko rwagize Ndahiro umwere, rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi cyangwa ihazabu agomba gutanga.

Ubushinjacyaha bwajuririye uyu mwanzuro mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza mu bujurire rwari rutetanyijwe ku wa 14 Ukwakira 2026 ariko rwimurirwa kuri uyu wa 26 Ukwakira kuko umunyamategeko w’uregwa yari arwaye.

ivomo: IGIHE.Com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *