Kimwe n’ahandi mu Rwanda,kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026 mu murenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze habaye amatora y’abagize inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu.

Abatowe bazagira manda y’imyaka itanu sihobora kongerwa.Uwari ahagarariye komisiyo y’amatora mu mudugudu wa Gasenyi yashimye ubwitabire bw’abaturage.
Ati: “ Ndashima ko mwitabiriye muri benshi kandi ku gihe.Turabakangurira gutora abayobozi bashoboye kandi bashobotse kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu,nk’uko mubizi,igihugu gihera ku mudugudu niyo mpamvu aya matora abahagarariye abandi ku mudugudu bikwiye gukorwa neza mu bushishozi.”
Muri aya matora hatowe komite nyobozi z’imidugudu,abahagarariye urubyiruko,abagize inama njyanama,abahagarariye 30% by’abagore n’abagore bagize inama y’igihugu y’abagore CNF.
src: umwezi 93.5 fm