DRC: Abaturage bongeye gutera hejuru basaba ko MONUSCO itaha iwabo

358
Kwibuka30

Bamwe mu baturage bo muri DRC baongeye kuzamura amajwi basaba ko ingabo za MONUSCO zihata iwabo vuba na bwangu nyuma y’aho basirikare bo mu mutwe wa M23 banyuze imbere y’aba MONUSCO ntibarase.

Abaturage batuye mu gace ka Kanyabayonga ndetse n’amwe mashirahamwe ategamiye kuri Leta yongeye kuzamura amajwi asaba ko ingabo za MONUSCO zisubira iwabo vuba na bwangu kuko ntacyo bamaze mu gihe cyose izo ngabo zidashobora kurasa n’urusasu rumwe ku ngabo z’umutwe wa M23 wagaragaye unyura mu maso y’ingabo za Monusco.

Aya majwi yongeye kuzamuka nyuma y’aho kuri iki cyumweru ku manywa y’ihangu hagaragajwe video y’abasirikare benshi bo mu mutwe wa M23 banyuze muri metero nkeya cyane ku birindiro by’abasirikare ba MONUSCO ariko izi ngabo LONI ntizibaraseho.

Uwitwa Lelo Bokwa kuri X yahoze ari tweeter yavuze ati:”Izo ngabo rwose ntacyo zimaze, turasaba ko vuba na bwangu zisubira iwabo kuko ari abagambanyi, ntibyumvikana ukuntu umutwe urwanya Leta ubanyura mu maso ariko ntibabarase ahubwo bakabarebana ubwuzu”

Kwibuka30

Bwana Kakule uri muri imwe mu miryango y’abahunde ituye muri ako gace yagize ati: “ntibyumvikana kuba umwanzi aca imbere ya MONUSCO kandi uyu mutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zarahawe ubutumwa bwo kurasa izi nyeshyamba”.

Ndaku Gilbert ati:”Ni abagambanyi byuzuye, nta na metero ishanu zarimo hagati y’abo na bariya basore ba M23, ntibyumvikana ukuntu batanabariye urwara, ibyo bigaragaza ko twinjiriwe n’umwanzi, rwose nibatahe”

Usibye abo bagiye basaba ko MONUSCO itaha, hari na za ONG zikorera mu burasirazuba bwa Congo zavuze ko mu minsi ya vuba bashobora kongera gusaba abaturage bakigaragambya mu kwirukana izo ngabo za LONI.

Leave A Reply

Your email address will not be published.