Umukobwa wa Perezida Museveni yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umugabo we

772
Kwibuka30

Umukobwa wa Prezida Yoweri Kaguta Museveni madame Diane Kyaremera yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umugabo we umunyemari Geoffrey Kamuntu.

Diana Museveni Kyaremera umukobwa wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko amaze gutandukana n’umunyemari Geoffrey Kamuntu bari bamaranye imyaka igera kuri 18 yose babana nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 9 Werurwe 2024 nibwo Diana Kyaremera, umugore w’umunyaburanga, yabyanditse, avuga ko aba bombi batandukanye mu mwaka wa 2022 ariko bakaba bari barahisemo kubigera ibanga kuko batashakaga ko bigera kuri rubanda byose ngo bakaba barabikoze ku nyungu z’abana babo.

Kwibuka30

Yagize ati:”Twembi twahisemo kutabishyira ku karubanda ku nyungu z’abana bacu, iki nicyo cyari igihe”

Mu butumwa bwe yakomeje agira ati:”…Nk’uko mwese mubizi, divorce ni ikintu kibi, cyane cyane noneho iyo impamvu ije irebana n’abana, ndasaba abantu kudusengera mu gihe turi muri bino bihe byo kwisana imitima”

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wa Museveni yaba yagiye ku biro bishinzwe irangamimerere NIRA (National Identification and Registration Authority) muri icyo gihugu gusaba ko ku mazina ye hakurwaho iry’ari ari iry’umugabo we “Kamuntu”

Leave A Reply

Your email address will not be published.