Gasogi Utd yasinyishije NKUNZIMANA Sadi Wari rutahizamu w’ikipe ya Espoir FC

7,131
Kwibuka30

Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga ikipe ya Espoir FC

Ikipe ya GASOGI UNITED Yasinyishije kuri uyu mugoroba Bwana NKUNZIMANA SADI yari rutahizamu w’ikipe yo mu karere ka Rusizi izwi nka ESPOIR FC.

Kwibuka30

Bwana KNC prezida wa Gasogi united yavuze ko Sadi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, Sadi yari amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Espoir FC, akaba kandi yari amaze kurangiza amasezerano yari afitanye n’iyo kipe.

Akanyamuneza kari kenshi ku mpande zombi

Biteganijwe ko Bwana Sadi NKUNZIMANA azafasha ubusatirizi bw’ikipe ya Gasogi United, ikipe yifuza kuza mu myanya ya mbere muri championnat Nyarwanda y’umwaka utaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.