Gisagara: Umusaza bivugwa ko yari amaze iminsi 4 apfiriye mu nzu, yashyinguwe igitaraganya

Ubwanditsi
2 Min Read

Umusaza w’imyaka 64 y’amavuko, wari utuye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yari amaze iminsi ine yitabye Imana. Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, mu gihe hategerejwe iperereza ry’inzego zibishinzwe.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe yibana mu nzu, umwe muri bo, witwa Kabera, yabwiye Indorerwamo.com ko nyakwigendera yamureze akiri muto, ariko ko atazi icyaba cyateye urupfu rwe, kuko atari azi ko yari arwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora Bwana Eugène Manirarora, yemeje iby’urupfu rw’uyu musaza, avuga ko yasanzwe mu nzu yari asanzwe abamo wenyine yapfuye, ariko bakaba bataramenya icyamwishe.

Yagize ati: “Ni byo koko yapfuye, yasanzwe mu nzu yari asanzwe abamo, kugeza ubu ntituramenya icyamwishe. RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”

N’ubwo bimeze bityo, hari abaturage bagize impungenge z’impamvu umusaza yashyinguwe huti huti batabanje kureba icyamuhitanye, cyane ko abaturanyi be bavuga ko atari arwaye. Umwe mu baturanyi utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati:”Umusaza rwose twari tumaze igihe duturanye, yari asanzwe yibana, ariko nta burwayi budasanzwe twari tumuziho, turibaza impamvu bihutiye guhita bajya gushyingura umurambo utanyujijwe byibuze mu bitaro ngo hasuzumwe icyamwishe nk’uko bikorwa ku bandi” 

Kuri iki kibazo cy’impamvu umusaza agiye gushyingurwa igitaraganya umubiri utabanje kujyanwa kwa muganga ngo hasuzumwe icyamwishwe, igikorwa mu bisanzwe gikorwa n’umuganga wa Leta ubifitiye ubushobozi, Bwana Eugene uyobora uwo murenge yavuze ko abanyamuryango ba nyakwigendera ari bo batanze uburenganzira, yagize ati:”Abagize umuryango we batanze uburenganzira bwo kumushyingura, ubundi nibo batanga ubwo burenganzira”   

Icyakora iki gisubizo nticyanyuze abenshi mu baturanyi b’uyu musaza kuko hari abakeka ko yaba yariciwe mu nzu, cyane ko batigeze bifuza no kugaragaza umubiri wa nyakwigendera.

Uyu ati:”Turibaza inyungu bafite mu gushyingura hutihuti umusaza, nyamara umusaza ashobora kuba yariciwe mu nzu rwose, twari dukeneye kumenya icyo yazize, ibyamubayeho nundi byamubaho.”

Icyakora, hari amakuru duhawe na bamwe mu baturage avuga ko ubuyobozi bwaba bumaze guhagarika igikorwa cyo gushyingura nyakwigendera nyuma y’aho bumenye ko itangazamakuru ryakomeje kwibaza icyo kibazo ndetse na bamwe mu baturage bari bakomeje gusaba ko habanza gukorwa isuzuma rya muganga mbere y’uko ashyingurwa.

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa agaragaza icyateye urupfu rw’uyu musaza, hategerejwe iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo, mu gihe ryaba rikozwe, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

(Inkuru ya Fabrice MPORANANAYO)

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *