Dj Adams aratabaza nyuma yo kwamburwa n’igitangazamakuru “City Radio” yakoreraga

19,595
Kwibuka30

Dj Adams wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa n’igitangazamakuru cya City Radio yari asanzwe akorera

Bwana Aboubakar Adams Gakara wamenyekanye cyane ku kazina k’akabyiniriro nka DJ Adams, ndetse anavugwa cyane mu ruhando rwa muzika mu Rwanda kubera uburyo yahanganye bikomeye na benshi mu bahanzi Nyarwanda aho yabashinjaga ubunebwe butuma badakora indirimbo zabo z’umwimerere ahubwo bagashishura iz’abandi.

Kuri ubu uno mugabo ararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa amafranga ye yakoreye mu gitangazamakuru cya City Radio yari asanzwe akorera, aravuga ko City Radio yamwabuye imishahara ye, ndetse mu myaka 13 yose ubuyobozi bw’iyo radio bwamukataga amafranga y’umusoro ndetse n’ubwiteganirize z’izabukuru, ariko ayo yose akaba atafaranga bagezaga mu kigo cya RRA gishinzwe gukusanya no kwakira imisoro ndetse na RSSB ikigo gishinzwe kwakira imisanzu y’abakozi y’ubwiteganirize.

Kwibuka30

Dj Adams yakoze igihe kitari gito muri City Radio, ndetse mu gihe gishize niwe wari ushinzwe ibiganiro.

Ku butumwa aherutse gushyira kuri twitter ye ko hari abafashe ibyo yakoze byose babikuba na zero.

Adams yavuze ko hari izindi nzego yatabaje ariko kugeza ntacyo baravuga cyangwa bagira icyo bakora ku kibazo cye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.