Huye: Padiri yamaze gutabwa muri yombi kubera kurenga kumabwiriza yo kwirinda Covid-19 agasezeranya abageni

10,337
Kwibuka30

Padiri Witwa Ngomanzungu Joseph,wo muri paruwasi ya Rusatira iherereye mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira, akagari ka Kiruhura, yatawe muri yombi n’umugeni witwa Sibomana Pascal bazira gusezerana mu kiriziya kandi bitemewe kubera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no gukumira covid-19.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko uyu Padiri yafashwe akurikiranyweho gusezeranya abageni, bose bafashwe barimo gukorwaho iperereza ,

AtiNibyo koko Padiri mukuru witwa Ngomanzungu Joseph wo muri Paruwasi ya Kiruhura yatawe muri yombi ndetse n’umugeni witwa Sibomana Pascal , ubu barimo gukorwaho iperereza kuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira covid-19 “.

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje, ndetse hazamenyekana impamvu bakoze Iki cyaha.

Kuwa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yarangiye hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko insengero n’utubari bigomba gukomeza gufunga.

Aya mabwiriza yo kwirinda covid-19, avuga ko gusezerana imbere y’amategeko byemewe, ariko abantu bitabiriye umuhango ntibarenge 15, ndetse imihango yo kwiyakira [reception] ntiyemewe.ibi biraza byiyongera kuba buri muturarwanda agomba kwambara agapfukamunwa! igihe cyose kandi isuku yo gukaraba neza intoki bikubahirizwa. aha umuntu akaba yakwibaza impamvu abantu badatinya. icyi cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.