USA:George Floyd yishwe kubera ivanguramoko!

10,415

Umunyamategeko wa George Floyd yabwiye abitabiriye umuhango wo kumusezeraho ko “icyorezo cy’irondabwoko” aricyo cyamwishe.

Abari bateraniye muri uwo muhango bahagaze bucece igihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46, igihe bivugwa ko aricyo Floyd yamaze ari hasi umupolisi amutsikamiye.

Abantu amagana bitabiriye uyu muhango, aho impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavugiye amagambo yamagana ivanguramoko.

Iyicwa rya Bwana George Floyd ryafashwe amashusho, ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika.

George Floyd
Amashusho y’ibyakorewe George Floyd yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga

Hagati aho, hafi y’ahaberaga uwo muhango muri Minneapolis, abapolisi batatu bari imbere y’urukiko baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi bwakorewe Floyd.

Derek Chauvin, umupolisi washinze ivi kuri Floyd mu gihe undi yatakambaga amubwira ko atabasha guhumeka, yarezwe ubwicanyi bw’ikiciro cya kabiri, kuwa mbere nibwo biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko.

Derek Chauvin, Tou Thao, J. Alexander Kueng, Thomas Lane
Uhereye ibumoso: Derek Chauvin, Tou Thao, J. Alexander Kueng, Thomas Lane

Imyigaragambyo yakwiriye henshi muri Amerika ejo ku munsi wa munani yaranzwe n’amahoro nubwo hari hamwe na hamwe yabayemo ibikorwa by’urugomo.

Byagenze bite mugusezeraho Floyd ?

Umunyamategeko Benjamin Crump yavuze ko “atari icyorezo cya coronavirus kishe George Floyd”.

Ati: “Ni ikindi cyorezo. Icyorezo cy’irondabwoko n’ivangura”.

Abo mu muryango wa Floyd, Guverineri wa leta ya Minnesota, senateri w’iyi leta, mayor w’umujyi wa Minneapolisi n’abandi bantu amagana bateraniye kuri North Central University y’i Minneapolis aho byabereye.

Gusezera kuri George Floyd
Abantu amagana bitabiriye uyumuhango i Minneapolis

Philonise Floyd umwe mu bavandimwe ba George Floyd yavuze uburyo umuryango wabo wari ukennye bakiri bato.

Ati: “Biratangaje kuba aba bantu bose baje kureba umuvandimwe wanjye, ni byiza ko yakoze ku mitima ya benshi”.

Revelandi Al Sharpton we yasabye ko abishe Floyd babiryozwa.

Avuga ku myigaragambyo iri kuba muri iyi leta yagize ati: “Ntituzahagarara, tuzakomeza tugende kugeza igihe duhinduye imikorere yose y’ubucamanza”

Yongeraho ati: “Ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi muri iki gihugu, mu burezi, mu buvuzi mu bice byose by’ubuzima bwa Amerika. Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu”.

Indi mihango yo gusezera kuri Bwana Foyd iteganyijwe aho yavukiye muri leta ya North Carolina kuwa gatandatu, n’aho yakuriye muri Houston, Texas kuwa mbere.

Gusezera Floyd
Brandon, mwishywa wa George Floyd yihanganisha mubyara we Shareeduh Tate
Leave A Reply

Your email address will not be published.