Icyoba ni cyose nyuma y’imibare mishya y’abanduye Covid-19 kuri iki cyumweru

7,696

Nyuma y’aho Ministeri y’ubuzima itangarije imibare mishya y’ubwandu bwa Coronavirus kuri iki cyumweru, abantu benshi bahiye ubwoba.

Kuva umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa coronavirus agaragaye mu Rwanda, kuri iki cyumweru nibwo hatangajwe umubare munini w’abayanduye, abantu 41 ku munsi umwe, umunsi wari wari wawubanjirije, ni ukuvuga kuwa gatandatu taliki ya 13 Kamena hari habonetse abarwayi 31, bivuga ko mu minsi 2 gusa abasanzwemo Covid -19 ari 72, mu gihe k’iminsi 12 gusa kuva imirimo hafi ya yose yakomorerwa harimo n’abamotari, abantu basanzwemo ubwandu bwa Coronavirus ni abanti 185, imibare itari myiza na gato, igisobanuro cyo kwirara no kudakomeza ingamba z’ubwirinzi.

Uwitwa Collette NYIRAMINANI utuye mu mujyi wa Kigali yagize ati:”nibikomeza bitya wakumva Leta yongeye kudusubiza mu rugo, kandi ni mu gihe nawe se abantu 72 mu minsi ibiri gusa, abantu twariraye” Iyi ni imwe mu mvugo uri kumvana abantu benshi muri Kigali, ndetse bamwe barasanga twugarijwe na Covid -19 nyuma y’aho hari andi makuru yavugaga ko hari abantu bagera kuri 4 basanze bafite ubwandu bwa coronavirus mu mugi wa Kigali mu minsi 5 ishize, ndetse ko hari Hoteri zaba zafunzwe mu Karere ka Musanze.

Ariko nubwo biri uko, Dr NSANZIMANA SABIN uyobora RBC yavuze ko atari umwanya wo kugira ubwoba ko ahubwo ari umwanya wo gukaza ingamba z’ubwirinzi mu gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu, ndetse ko abantu badakwiye kwirara.

Dr SABIN yasabye abantu gukaza ingamba no kutirara

Mu gihe imibare yakomeje kwiyongera, hari bamwe batari gukurikiza amahame n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19. Ku munsi w’ejo ku cyumweru Polisi yagaragaje abantu barenze ku mabwiriza y’u bwirinzi harimo n’abavuye mu turere turi mu kato. Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP JOHN BOSCO KABERA yavuze ko kuri uyu wa mbere uzafatwa ari gukora ingendo zitari ngombwa azafatwa agafungwa ndetse agacibwa amande.

RBC yongeye gusaba Abaturarwanda kwitwararika no kubahiriza ingamba zose zatanzwe mu gukumira icyorezo cya covid -19, harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukomeza umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

Leave A Reply

Your email address will not be published.