Ubudage: Ibashyigikiye uburusiya mu myigaragambyo

9,375
Kwibuka30
Abantu bitwaje amabendera ya Ukraine biyamiriza abashigikiye Uburusiya. Imyiyerekano yabereye mu gisagara ca Frankfurt, mu burengero bw'Ubudagi, kw'itariki ya 10/04/2022.

Abaturage batari bake bashyigikiye Uburusiya bigaragambije mu mihanda yo mu Budage basaba leta z’Iburayi kudakomeza gukoresha imvugo z’urwango rw’Abarusiya no kwangiza isura y’Uburusiya.

Kuri iki cyumwer taliki ya 10 Mata 2022 abaturage benshi cyane bavuga ko bashyigikiye igihugu cy’Uburusiya na perezda Puttin Vladmir bazindukiye mu mihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Frankfurt mu myigarangambyo yari igamije kumvisha no kubuza Leta yabo y’Ubudage ndetse na bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Burayi gukomeza gukoresha imvugo zihembera urwango rw’Abarusiya aho bari hose ku mugabane w’Uburayi ndetse no gukoresha imvugo zangiza isura ya perezida Putin.

Mu mibare itangwa n’ikigo cy’ibarurishamibare muri icyi gihugu cy’Ubudage, kibarura abarusiya barenga gato miliyoni imwe na maganabiri (1,200,000), n’Abanya Ukraine bagera ku bihumbi 325.

Reuters ivuga ko abigaragambya bumvikanaga mu majwi arimo uburakari bwinshi bavuga ko barambiwe imvugo zikomeje gukoreshwa n’Abanyaburayi benshi zishishikariza rubanda kwanga Abarusiya, ndetse ko abayobozi nabo bari gufafuza isura ya Prerezida Putin bakabikora ku nyungu za Ukraine.

Kwibuka30

Kugeza ubu biravugwa ko mu gihugu cy’Ubudage abagera 383 bamaze kuregwa kubera gukoresha imvugo zikangurira urwango rw’Abarusiya, mu gihe abagera ku 181 nabo bafashwe baregwa kuvuga nabi Ukraine.

Andi makuru aravuga ko imyigaragambyo nk’iyi iteganijwe kubera muri Leta zimwe na zimwe zo muri Leta zunze ubumw za Amerika nubwo bwose ngo iyo myiyerekano ikomeje gucibwa intege na Leta.

 

Comments are closed.